Kamonyi/EP Masogwe: Abarimu n’ubuyobozi bw’Ikigo basize abana bonyine barigendera

Mu kigo cy’amashuri abanza cya Masogwe giherereye mu Murenge wa Ngamba, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019 ku munsi wahariwe umugore wo mucyaro abarimu n’ubuyobozi bw’ikigo basize abanyeshuri bonyine bigira kwizihiza uyu munsi.

Ahagana ku i saa yine n’iminota mirongo ine(10h40) umunyamakuru w’intyoza.com yanyuze ku kigo cy’amashuri abanza cya Masogwe, asanga mu kigo harimo abarimu batatu gusa nabo higisha umwe, abandi hamwe n’ubuyobozi basize abana bonyine.

Umwe muri aba barimu witwa Hakizimana Emmanuel yari yapfukamishije abanyeshuri mu kibuga hasi inkoni irisha kuri buri umwe.

Umunyamakuru amubajije icyo abana bazira n’aho abandi barimu n’abayobozi bagiye yahisemo guhita ajya mu biro by’ubuyobozi.

Mwarimu wakubitaga abana yahisemo guhunga umunyamakuru wari umubajije.

Aba banyeshuri babwiye intyoza.com ko bakubitiwe ko barimo bareba abashyitsi banyuraga hafi y’ikigo barimo n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo waje kwifatanya n’Abatuye Akarere ka Kamonyi kwizihiza uyu munsi mukuru wahariwe umugore wo mucyaro. Bavuga ko bababajwe n’ibihano bahawe kuko ntacyo bari bafite cyo gukora kuko abarimu n’ubuyobozi bari bataye ikigo bagasigara bonyine.

Ku rundi ruhande, mu mashuri atandukanye y’iki kigo aho umunyamakuru yinjiye akaganira n’abana bari bonyine, bavugaga ko babuze icyo bakora bagashaka no gutaha ariko bakabibuzwa n’abasigaye mu kigo.

Iki kigo kigaragaramo umwanda uhereye n’aho ibiro by’ishuri biri.

Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko ushinzwe uburezi mu murenge yari yabamenyesheje ibigo bibarizwa muri uyu murenge ko nta kiruhuko gihari, bityo ko atazi impamvu basize ikigo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com 

Umwanditsi

Learn More →