Mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro wabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019, Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo CG Emmanuel K.Gasana wifatanije n’Abanyakamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Ngamba, yabwiye abitabiriye kwizihiza uyu munsi ko bakwiye gushimira Perezida Kagame we wanze agasuzuguro ku bw’umugore wakandamizwaga akamuha ijambo ngo agire uruhare mu miyoborere.
Mu kwizihiza umunsi wahariwe kuzirikana umugore wo mucyaro, Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yasabye abanyakamonyi by’umwihariko Abanyengamba uyu munsi wizihirijwemo ku rwego rw’Intara ko bakwiye gushimira Perezida kagame we wahaye umugore ijambo, agamije kumusubiza agaciro no gushaka ko agira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Ibi ngo ni no mu rwego rwo kwaga agasuzuguro.
Ati “ Reka rero dushimire Leta yacu yemeye ko uyu munsi wizihizwa mu Rwanda mu rwego rwo kugaragaza agaciro n’uruhare rw’umugore mu iterambere. By’umwihariko dushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wahaye abagore ijambo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu. Yanze agasuzuguro atanga uburenganzira, yanga akarengane ndetse ashyiraho uburyo aho buri munyarwanda wese agomba kugira amahirwe angana”.
Akomeza ati “ Umugore ni umubyeyi, Umugore ni mushiki wacu, kuri bamwe umugore ni mukuru wanyu, ni mutima w’urugo koko. Ni umugore ubereye u Rwanda, niwe dukesha uno munsi”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana, yasabye kandi ko abantu bakwiye kuzirikana no gushima ibimaze gukorerwa abagore mu rwego rwo kubateza imbere hashingiwe no ku buhamya butangwa umunsi ku munsi nk’urugero rw’ibishoboka.
Guverineri CG Gasana, yasabye uruhare rwa buri wese mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mungo, by’umwihariko irikorerwa abagore n’abana. Yasabye kandi ko harwanywa icuruzwa ry’abana, gusambanya abana no kurwanya ibindi byaha bitandukanye. Yasabye ko buri wese ikibazo akigira icye ku bw’ineza y’umuryango mwiza, umuryango ubereye u Rwanda. Yasabye buri wese kwimakaza indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda, akazirikana uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com