Kamonyi/Ruhango: Abakoresha ikiraro cya Mukunguri barahangayitse bikomeye

Abaturage bo mu karere ka Kamonyi na Ruhango bahangayikishijwe bikomeye n’isenyuka ry’Ikiraro cya Mukunguri gihuza utu turere twombi. Bavuga ko nyuma y’uko imodoka igishenye byahise bibashyira mu bwigunge kuko ubu nta kugenderana no guhahirana ku mpande zombi. Batewe ubwoba kurushaho n’imvura ishobora kuzambya ibintu.

Ukwezi kugiye gushira ikiraro kiri ahitwa ku Mukunguri gihuza uturere twa kamonyi na Ruhango gishenywe n’imodoka kikariduka. Kugeza kuri iyi Tariki ya 15 Ukwakira 2019 twandika iyi nkuru, abaturage bakoreshaga uyu muhanda bavuga ko bari mubwigunge n’igihombo cyatewe n’ingaruza z’isenyuka ry’ikiraro cyabahuzaga muri byinshi. By’umwihariko abahinzi b’umuceri bavuga ko bahangayikishijwe n’imvura ishobora guteza ibibazo bikangiza umuceri ubura igihe gito ngo were.

Kamanzi Eugene, umuturage w’umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko guhahirana kw’abaturage ba kamonyi na Ruhango kwazambye bitewe n’iyangirika ry’ikiraro cyabahuzaga.

Ati“ Kuri twe nk’abaturage turi mu gihombo, turi mu bwigunge kuko twahahiranaga mu masoko atwegereye haba ku baturage ba Ruhango baremaga isoko ryacu ku Mugina, yaba se natwe twambukaga iwabo. Nta Modoka ikiva Ruhango inyura aha Mukunguri zijya kuzenguruka I Muhanga. Ibiciro by’ingendo byariyongereye aho wagendaga na Moto ku mafaranga igihumbi ubu ni hagati 1500-2000Frws”.

Abanyamaguru n’abamotari bishakiye inzira ariko imvura iguye byaba ibindi.

 

Uyu muturage akomeza ati“ Dutewe ubwoba n’imvura kuko niramuka ishinze hasi neza byose biraba birangiye kuko n’akayira twari dufite mu gishanga nk’abanyamaguru ntako turaba tugikoresheje. Abahinzi b’umuceri bo ni ibibazo bikomeye kuko imvura ishobora kubasiga habi kandi habura agahe gato ngo beza. Urabona n’ubusanzwe aha haruzura hagatwara abantu, none n’ikiraro twacagaho nta gihari, dukeneye ubutabazi kuko aha hari hamaze gutera imbere hari imodoka zitwara abantu none dusubiye ku kacu”.

Nyirahabimana Doloteya wo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kinazi avuga ko gusenyuka kw’ikiraro byangije imihahiranire hagati yabo. Ati“ Iki kiraro cyari kidufitiye umumaro cyane kuko twahahiranaga, abaturage tukagirana imishyikirano bitewe no kwambuka tugahurira no mu masoko. Isoko ryari ritugize nkatwe bo mu Karere ka Ruhango ni irya Mugina, ariko ubu imvura nikomeza n’aha mu mazi twanyuraga ntabwo bizashoboka. Nkatwe abaturage turatabaza Leta, turatabaza uturere twacu ngo badukure muri ubu bwigunge kuko turababaye cyane”.

Akomeza avuga ko n’abana b’abanyeshuri biga bakoresheje iki kiraro bashobora guhura n’akaga habaye nta gikozwe vuba.

Niyomugabo Jean, atwara abagenzi kuri Moto agakoresha kenshi uyu Muhanda. Avuga ko isenyuka ry’Ikiraro ryatumye nta kinyabiziga kigikoresha uyu muhanda by’umwihariko imodoka. Avuga ko na Moto ari ugushaka uko birwanaho mu gishanga ariko ko imvura igiye kwangiza byose. Kuriwe ngo ubuyobozi bukwiye gutabara abaturage ibintu bigasubira uko byahoze ikiraro kitaracika.

Uzziel Niyongira, umuyobozi w’Uruganda rwa Mukunguri rutunganya umuceri nawe avuga ko nk’uruganda n’abahinzi b’umuceri muri rusange bari mu byago bikomeye mu gihe iki kiraro cyatinda gukorwa.

Ati“ Ikiraro gusenyuka kwacyo ni ikibazo kuko ni kidakorwa ntabwo tuzabona uko twambutsa umusaruro. Turabangamiwe birenze kuko nta bubiko ( Stock) twubatse hakurya, ni bigera mu kwa cumi na kumwe rutarakorwa (urutindo) ariho tuzasarura tuzaba dufite ibyago bikomeye cyane”.

Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’isenyuka ry’iki kiraro ubuyobozi bukizi ndetse ko bwakivuganyeho na RTDA. Avuga ko atahamya neza igihe ikiraro kizakorerwa ariko ko biri mu nzira zo gukemuka.

Imena Munyampeta, Umuyobozi wa RTDA yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’iki kiraro kiri mu nzira zo gukemuka kuko ngo bamaze kumvikana na Sosiyeti y’ubwishingizi igomba kwishyurira imodoka yakinyujijeho ibirenze ubushobozi bw’ikiraro.

Ati“ Kiriya kiraro uriya mugabo watwaraga iriya Kamyo yarengeje igipimo kitagomba gucaho, ikiraro kirasenyuka. Ni Asiranse igomba kukishyura. Turi muri process (mu nzira zo kubikemura), twarabitangiye tumaze igihe asiranse igiye kuduha amafaranga kugira ngo tugisane, mu gihe kitarenze ukwezi kumwe turaba dufite amafaranga twatangiye no kugisana”.

Abakoresha iki kiraro by’umwihariko abahinzi b’Umuceri mu kibaya cya Mukunguri basaba ko imirimo yo kubaka iki kiraro yakwihutishwa kugira ngo imvura isanzwe igwa igateza ibibazo itazabafatanya n’ibibazo by’iki kiraro. By’umwihariko bavuga ko ibyuma byaguye mu kiraro byakurwamo byihuse kuko amazi amanuka ashobora kumanukana imyanda itandukanye igahagama muri ibi byuma bigatuma amazi ayoba byihuse akinjira mu mirima yabo y’umuceri wari ugiye kwera ibibazo batiteguye bikabavukira.

Umuceri w’Abahinzi uri mu kigero cyiza cyo kwera. impungenge ni zose igihe igishanga cyakuzura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →