Kamonyi: Dr Jaribu yavuze ku cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi n’ibiteganijwe gukorwa

Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr jaribu Theogene yabwiye abitabiriye umunsi wahariwe kuzirikana umugore wo mucyaro wizihirijwe mu Murenge wa Ngamba kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019 ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ko kuva Tariki 14 kugera 18 Ukwakira 2019 ari icyumweru cyahariwe Ubuzima bw’umubyeyi n’Umwana. Yasabye buri wese kuzirikana iki cyumweru no kwita ku isuku n’ibindi.

Ahereye ku insanganyamatsiko yagenewe uyu munsi aho igira iti “ Uruhare rw’umuryango mu kubaka ubushobozi bw’abawugize, tuboneza urubyaro twirinda indwara dukaraba intoki”, Dr Jaribu yavuze ko mu bikorwa birimo gukorwa birimo; Kuboneza urubyaro, Gupima abana bari munsi y’imyaka itanu harebwa ko badafite imirire mibi, Gutanga Vitamini A kuva ku mwana ufite amezi atandatu kugera k’ufite amezi 59.

Abayobozi batandukanye i Ngamba mu munsi wahariwe kuzirikana Umugore wo mucyaro, ari naho hatangirijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana.

Muri ibi bikorwa hari kandi; Gutanga ibinini by’inzoka kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka 15 y’amavuko, harakorwa kandi ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kunoza isuku bakaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune. Hari ugukangurira abagore batwite kwipimisha hagamijwe kugabanya impfu ku bana n’abagore batwite, hari ugukangurira abagore konsa umwana iminsi 1000 n’ibindi.

Dr Jaribu, uyobora ibitaro bya Remera Rukoma avuga ko iki cyumweru cyahariwe Umubyeyi n’Umwana hamwe n’ibikorwa bigiherekeje bije bisanga hari ikindi gikorwa kirebana n’ubuzima kirimo gukorwa aricyo cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu ngo hirya no hino mu Karere ka Kamonyi kaza ku mwanya wa kabiri mu Gihugu kugira abarwayi benshi barwaye indwara ya Malariya.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel K. Gasana, yerekana ko abantu bagomba kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune mu rwego rwo kwirinda umwanda wabakururira indwara.

 

Gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’umwana, habaye igikorwa cyo Gukaraba amazi meza n’Isabune nk’ikimenyetso cy’isuku ikwiye buri wese, abana bahabwa Vitamini A ndetse n’ikinini cy’Inzoka hanakorwa ubukangurambaga ku kugira isuku no kwirinda indwara muri rusange.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →