Buri wese akwiye kugira gahunda ya Gerayo Amahoro iye – CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019 mu nama yahuje ba nyir’amahoteli, utubari, abafite amacumbi (Logdes) n’utubyiniro (Night Clubs) bakorera mu mujyi wa Kigali.

Iyi nama yabereye muri imwe muri Hoteli ziherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) k’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abitabiriye inama ko uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ari ngombwa kandi rukenewe kugira ngo impanuka zihitana abantu kubera gutwara banyoye ibisindisha birenze igipimo cyagenwe zikumirwe.

Yabwiye ba nyir’amahoteli, utubari, utubyiniro n’amacumbi ko ubukangurambaga bwa gerayo amahoro butareba Polisi yonyine abagaragariza ko iyo umukiriya wabo atashye  agatwara imodoka yanyoye inzoga ziregenje ibipimo agakora impanuka bashobora kumubura ndetse n’amafaranga yabazaniraga ntibongere kuyabona.

Yagize ati:“Ntabwo bikwiye ko ari Polisi yahora ibakangurira kubungabunga ubuzima bw’abakiriya banyu, namwe mukwiye kumva ko ari inshingano zanyu, mukabafasha kugera iyo bajya amahoro. Mukabibutsa ko gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga zirenze igipimo cyagenwe cya 0.08 bya alukolo bitemewe kandi ko bihanirwa n’amategeko, ikindi kandi mukirinda gukomeza kumuha izindi nzoga mu gihe mubona yasinze.”

CP Kabera yakomeje ababwira ko bakwiye gushyira ibyapa aho bakorera byibutsa abakiriya babagana ko bibujijwe gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha birenze igipimo cyagenwe. Yanagarutse kandi no kubajyana abana mu tubari cyangwa mu macumbi, amahoteli n’ahandi kimwe n’ababaha inzoga, abibutsa ko bihanwa n’amategeko. Aba bacuruzi bibukijwe ko bagomba kwirinda urusaku rubangamira abandi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Kariza Belise yasabye ba nyir’amahoteli, utubari, amacumbi n’utubyiniro kumva ko umutekano w’ababagana ubareba mbere y’undi muntu uwo ariwe wese.

Yagize ati: “Polisi ishinzwe kubahiriza no gushyira mu bikorwa amategeko yashyizweho na Leta, ikanafasha abanyarwanda kwidagadura mu mudendezo no kubarindira umutekano wabo n’ibyabo ntabwo ikwiye kubibutsa buri gihe ko mukwiye kubwira ababagana ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe kuko bitwara ubuzima bw’abantu abandi bikabasigira ubumuga”.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite amahoteli mu Rwanda, Nsengiyumva Barakabuye yavuze ko gucuruza bigendana n’umutekano, asezeranya ko we na bagenzi be bagiye gushakira hamwe igisubizo kirambye impanuka zo mu muhanda cyane cyane izikomoka k’ubusinzi zigakumirwa.

Yagize ati:”Ducuruza ari uko hari umutekano, niyo mpamvu tugiye gukora uko dushoboye natwe tukagira uruhare mu gukumira impanuka ziterwa no gutwara umuntu yanyoye ibisindisha birenze igipimo”.

Iyi nama ihuza Polisi y’u Rwanda n’abantu bafite ubucuruzi bw’inzoga mu tubari, amaresitora n’amahoteli yari ikiciro cya gatatu kuko hari izindi nama zabanjirije iyabaye uyu munsi. Iyi yari yitabiriwe n’abantu bagera kuri mirongo itanu (50).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →