Kamonyi: Gutinya uko babonwa mu muryango bituma bahishira ihohoterwa

Bamwe mu bagore n’abagabo mu karere Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga, bavuga ko batinya kuvugwa hanze, mu miryango bakomokamo n’iyo bashatsemo bigatuma bahitamo guceceka ku ihohoterwa batinya kwiha rubanda.

Karangwa Iddi, umuturage mu kagari ka Kabuga ahamya ko ingo zitari nke muri aka kagari zihura n’ibibazo by’ihohoterwa ariko kenshi kubera gutinya imiryango bakanga kwishyira hanze ngo hato bataba iciro ry’imigani muri rubanda.

Ati“ Niba nabyita ubujiji, niba nabyita iki! Usanga mu ngo bafite amakimbirane, barara basakuza ijoro ryose, ari abagabo bari gusinda bagakubita abagore ari abagore nabo basinze bakarara amajoro baserereza abagabo babo. Impande zose si navuga ngo ni nziza, kandi sin go zose. Usanga biba ariko bwacya bakabiceceka, uwo uganiriye nawe akakubwira ko atabivuga ngo ejo atazataramirwaho ku gasozi cyangwa se ukumva bamwe batinya uko imiryangi yabo izabyakira bagahitamo guceceka”.

Karangwa, akomeza avuga ko nk’abaturanyi kenshi baba bumvise cyangwa se babonye ibiba byabaye, batinya kubijyana mu buyobozi ngo hato badahamagaza ababivugwaho bakabigarika bityo bakisanga bahinduwe ababeshyi cyangwa se abashaka guteranya imiryano.

Nyirahabiyaremye Clementine, atuye mu Kagari ka Kabuga. Ahamya ko guceceka kw’abagore cyangwa abagabo ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo akenshi babiterwa no kwanga kwiha rubanda, cyangwa se kwanga ko umuryango washatsemo cyangwa se iwanyu babimenya wenda rimwe na rimwe nta kindi bari bugufashe uretse ku kumva gusa no ku kubwira ko wihangana ukubaka urugo.

Ati“ Hari ibibazo byinshi by’ihohoterwa ribera mu ngo ariko usanga bitavugwa. Kenshi abantu baraceceka kuko urabivuga bwacya ugasanga agasozi kose kazi ibyawe. Utakira imiryango yaba iwanyu cyangwa aho washatse ugasanga ntawe ukumva ahubwo bakubwira ngo genda wubahe umugabo wubake urugo ntabwo ari ijuru urimo. Icyo gihe rero uraceceka wenda byazakomera ugatabarwa n’ababimenye byacitse”.

Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko ibibazo by’ihohoterwa mu muryango by’umwihariko muri aka Kagari babizi, ko bagerageza gukora ubukangurambaga no kwegera cyane abaturage ngo kuko ari agace kakunze kurangwamo urugomo wajya no gushaka uko ufasha mu gukemura ibibazo bamwe bakiyambukira hakurya ya Nyabarongo muri za Kigali cyangwa Rulindo. Ahamya ko uko bagenda baganira n’abaturage babona hari ibigenda bikemuka abaturage bagatinyuka kwegera ubuyobozi no kubabwira ukuri kw’ibibazo.

Ku kibazo cy’iri hohoterwa ricecekwa, bamwe mu baturage bahuriza ku kuvuga ko bakeneye ubuyobozi bubegera, bugaha agaciro ibibazo n’ibyifuzo byabo kuko ngo nko ku rwego rw’Isibo ariho bagahereye ariko ugasanga badaha agaciro ibibazo byabo kandi ukaba utajya ku Mudugudu udafite ikaye. Bavuga kandi ko no ku rwego rw’Akagari haba igihe hari abajyayo bagasanga Gitifu w’Akagari ntahari, bakamushaka icyumweru batamubona, bakanga kujya ku Murenge cyane ko ari kure yabo bityo bakisanga ntawe batakira bagahitamo kuzategereza ibizaturika bikajya hanze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →