Gicumbi: Umuturage yafatanywe igipfunyika kirimo imbuto z’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Shagasha kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019 yasanze mu nzu ya Mwizerwa Juvenal ufite imyaka 40 y’amavuko harimo igipfunyika cyuzuyemo imbuto 1,108 z’urumogi.

Umuvugzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Alexis Rugigana avuga ko Polisi yari imaze iminsi ifite amakuru ko mu muryango w’uyu Mwizerwa bacuruza ibiyobyabwenge.

Yagize ati: ”Abaturage bari bamaze iminsi batubwira ko Mwizerwa n’umugore we bacuruza ibiyobyabwenge (Urumogi), dore ko umugore we ubu arirwo afungiwe. Twagiye iwe kumusaka dusanga koko mu nzu ye harimo igipfunyika kirimo imbuto z’urumogi zirenga 1,000.”

Yakomeje avuga ko uretse no kuba yafatanwe urumogi, uyu Mwizerwa hari n’andi makuru yavugaga ko ajya mu bihugu by’abaturanyi akazana inzoga zitemewe akazigurisha abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajjyaruguru yashimiye abaturage bakomeje gufasha Polisi mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge byo soko y’ibindi byaha byinshi. Yaboneyeho kubasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Yagize ati: ”Bariya bantu bacuruza ibiyobyabwenge barangiza urubyiruko, baranica ubuzima bw’abaturage muri rusange. Muzabigenzure, akenshi abantu bakora ibyaha baba banyoye ibiyobyabwenge na ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge, turasaba abaturage  gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko k’ubufatanye n’abaturage abantu bakoresha ibiyobyabwenge n’ababikwirakwiza batazigera barusha imbaraga inzego z’umutekano. Asaba umuntu uwo ariwe wese ugifite ibitekerezo bibi byo gukoresha ibiyobyabwenge kubireka agashaka indi mirimo imuteza imbere yakora.

Mwizerwa akimara gufatwa, Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →