Rusizi: Bane bakomerekejwe na Gerenade yatewe n’umuntu utaramenyekana

Polisi y’u Rwanda mu itangazo yashyize ahagaragara rigenewe abanyamakuru, ivuga ko mu mujyi wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 19 Ukwakira 2019 ahagana ku i saa moya n’igice z’ijoro umuntu utaramenyekana yateye Gerenade igakomeretsa byoroheje abantu bane.

Ni mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police-CP Jean Bosco Kabera kuri iki cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019, polisi itangaza ko uyu ukekwaho gutera Gerenade akaba ataramenyekana yakomerekeje byoroheje abantu bane bagahita bajyanwa mu bitaro.

Muri iri tangazo, Polisi y’u Rwanda ivuga ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza rigamije gushakisha uwo ariwe wese waba wagize uruhare muri iki gikorwa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →