Bugesera: Nyuma ya siporo abaturage baganirijwe kuri gahunda ya “Gerayo Amahoro”

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019 wari umunsi wa Siporo rusange, ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yifatanyije n’abaturage bo muri ako karere gukora siporo. Nyuma y’iyi Siporo Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bukangurira abanyarwanda kwirinda impanuka zo mu muhanda ndetse n’ihohotera rikorerwa abana.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police(SP) James Rutaremara avuga ko ibi biganiro byatanzwe mu mirenge 6 imwe mu mirenge igize akarere ka Bugesera ariko bikazakomereza no muyindi mirenge igize aka karere.

SP Rutaremara avuga ko ubutumwa bwatanzwe muri iyi mirenge bwibanze ku gukangurira abakoresha umuhanda kwirinda impanuka zo mu muhanda, abatwara ibinyabiziga bakanguriwe kwirinda gutwara banyoye inzoga zirengeje ibipimo byagenwe. Abaturage kandi banaganirijwe ku kurwanya ihohotera rikorerwa abana.

Yagize ati:”Byamaze kugaragara ko akenshi impanuka ziterwa na bamwe mu bashoferi batwara banyoye ibisindisha birengeje igipimo cyagenwe cya 0.08. Iyo umuntu yarengeje ibi bipimo usanga atakibasha kugenzura neza uburyo bwo gutwara ikinyabiziga bikamuviramo gukora impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa zikangiza ibikorwaremezo”.

Yakomeje akangurira abitabiriye siporo muri rusange kujya bita ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda igihe cyose barimo kuwugendamo.  Abanyamaguru abibutsa kujya babanza kureba ibumoso n’iburyo bw’umuhanda mbere yo kuwambuka.

Abageze ahari imirongo yagenewe abanyamaguru kwambukiramo umuhanda bakajya bambuka bihuta ariko batiruka, yanabakanguriye kwirinda ikintu cyose cyabarangaza igihe barimo kwambuka umuhanda, nko guvugira kuri telefoni, gusuhuzanya bageze mu muhanda hagati, kugenda bumva radio n’ibindi bitandukanye. Abanyamaguru kandi bibukijwe kujya bagendera mu gisate cy’ubumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga bibaturuka imbere babireba.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera kandi avuga ko aho Polisi yifatanyije n’abaturage muri Siporo rusange abaturage bakanguriwe kwirinda ihohotera rikorerwa abana ndetse no kwirinda kubaha ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge.

Yagize ati:”Tumaze iminsi mu bikorwa byo kureba abana bataye amashuri bakajya gukoreshwa mu mirimo itandukanye, bamwe usanga bakoreshwa imirimo ivunanye idahwanye n’imyaka yabo kuko baba bakiri munsi y’imyaka 18, abo tubasubiza mu mashuri. Ariko hari n’abantu usanga baha abana inzoga mu tubari cyangwa bakabajyana kubasambanyiriza mu mahoteri n’andi mazu acuruza amacumbi(Lodges)”.

SP Rutaremara yaboneyeho gusaba abanyarwanda gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego guhagurukira ibi bibazo bakabirwanya bivuye inyuma. Yabagaragarije ko birimo kwangiza abana kandi aribo u Rwanda rw’ejo.

Iyi siporo rusange Polisi y’ u Rwanda yifatanyijemo n’abaturage bo mu karere ka Bugesera yabereye mu miringe ya Ruhuha, Rweru, Nyamata, Gashora, Ntarama na Kamabuye. Yitabiriwe n’abaturage barenga 1200.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →