• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Arasaba kurenganurwa nyuma yo kurya asaga Miliyoni enye mu biryabarezi ntiyishyurwe

Umwanditsi
October 23, 2019

Sibomana Jean Claude, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019 avuga ko yakinnye umukino w’amahirwe uzwi ku mazina y’ikiryabarezi akakirya asaga Miliyoni enye, bagahita bagicomokora ku muriro aho ku mwishyura agasohorwa. Yahise atangira inzira yo gusaba kurenganurwa nubwo ngo hari aho bitagenze neza.

Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageraga ku Murenge wa Gacurabwenge ahari uyu musore na banyiri ibiryabarezi barimo umugabo ugaragara nk’umushinwa, yatangaje ko yakorewe akarengane aho yariye amafaranga ntayahabwe kandi we iyo ayariwe bayaherana.

Ati“ Byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rugobagoba, nakinnye inka zose ndagikubira cyari kimaze kundya agera mu bihumbi 50. Maze gukina kigikuba kuko nari ndiye, umukozi wabo yahise agikupa. Yongeye gucomeka nakuyemo amafaranga agera nko kubihumbi cumi na bitanu bahita bansohora hanze. Cyari cyambariye Miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu mirongo inani ( 4,380,000Frws)”. akomeza avuga ko n’ubusanzwe iyo ukiriye kitayafite cyandika ko kikurimo umwenda ukazayishyurwa nubwo kuri iyi nshuro we yari amafaranga menshi.

Sibomana, avuga ko imibare y’amafaranga yatsindiye yiyanditsemo n’abayobozi bayibonye. Avuga ko yasabwe kujya kuri RURA agezeyo bamubwira ko bitabareba, ajya Muri Minisiteri y’imari-MINECOFIN, bamusaba kuzana inyandiko y’ikirego arongera asubira I kamonyi ku biro by’umurenge wa Gacurabwenge ari naho umunyamakuru yamusanze ari kumwe n’abo bafitanye ikibazo na Polisi yageragezaga gushaka uko ikibazo gikemurwa.

Akomeza avuga ko amafaranga amaze kuribwa n’ikiryabarezi ari menshi! Ko kuri iyi nshuro nawe yagize amahirwe yo kukirya bagomba kumwishyura. Asaba ubuyobozi bwo bwemeye ko iyi mikino ishyirwa mu baturage ku mufasha akishyurwa ariko kandi akanasaba ko iby’iyi mikino bisubirwamo kuko ngo abaturage kenshi bayirenganiramo iyo bariye menshi.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko abakozi bo kuri ibi biryabarezi ngo baba bafite amabwiriza ko iyo ukiriye amafaranga bakabona ari menshi bagicomokora bakagushushubikanya bagusohora bavuga ko gipfuye.

Ikibazo nk’iki cy’uyu muturage wariye ikiryabarezi aho kumwishyura bagacomokora icyuma kuko amafaranga babonaga ari menshi, si ubwambere kibaye muri iyi mikino aha mu karere ka Kamonyi kuko byigeze kuba ahitwa Bishenyi aho byabaye imvururu n’umushinwa wari wiyiziye mu kibazo akarakara ku buryo hari hagiye no kuvuka imirwano hagati ye n’abaturage.

Twagerageje kuvugana n’aba banyiri ikiryabarezi nti byakunda kuko bamwe mu bari kumwe n’itsinda ryari muri iki kibazo babwiye umunyamakuru ko bagiye kubanza kubaza umuyobozi bikarangira biyinjiriye mu modoka bakagenda.

Photo/internet.

Umukozi wakoraga kuri iki kiryabarezi ari nawe wagicomoye, Polisi yamufashe kugera n’ubwo ba shebuja mu kujya kugenda ahagana ku I saa moya n’iminota 20 bamusabye bakabwirwa ko bazamurekura bimaze gusobanuka. Ikiryabarezi nacyo bagikuye i Rugobagoba kiraye mu maboko y’abashinzwe umutekano.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Gk,a says:
    October 25, 2019 at 4:12 pm

    Ibiryabarezi biragatsindwa. Ntibaguha utwo watsindiye bazi kwihutana utwa rubanda.
    Uwo mugabo bamwishyure rwose pe!

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga