Kamonyi: Umurambo w’umuntu ubonywe ku muhanda wa Kaburimbo

Umurambo w’umuntu w’umugabo ugaragara nk’uri mu myaka hagati ya 19-21 kuri uyu wa Kane Tariki 24 Ukwakira 2019 ahagana ku I saa tatu zirengaho iminota mike wasanzwe ku muganda wa kaburimbo uvuye gato ahitwa Mugomero ku gasoko.

Ni umurambo w’umugabo wari uryamye mu muhanda wa kaburimbo mu gice cy’iburyo werekeza mu isantere ya Nkoto urenze gato ahazwi nko ku gasoko ka Mugomero aho abantu bakunze gutegera imodoka hazwi nko ku gashyamba.

Uyu Nyakwigendera, yari yambaye ipantaro y’ikoboyi y’ubururu n’agashati k’ubururu, afite umusatsi muke ku mutwe, nta nkweto yari yambaye. Byagaragaraga ko yavuye amaraso menshi kuko yatembye mu muhanda.

Biragoye kumenya niba nyakwigendera yaba yishwe akazanwa ari umurambo akahajugunywa, biranagoye kandi kwemeza ikindi kintu yaba yazize. Gusa ahagana ku jisho dore ko yari aryamishije umusaya umwe w’ibumoso byagaragaraga ko hari ikintu bamujombye, ndetse no ku kabuno inyuma ku ipantaro hari hacitse, agaragarwaho n’itaka ariko bidakabije.

Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageraga aho uyu murambo wari uri, ahagana ku i saa tatu n’iminota mirongo itatu n’itanu z’ijoro, hari Polisi yonyine nayo ku makuru yamenywe n’umunyamakuru ni uko yari imaze guhuruzwa n’abari banonye uyu murambo mu muhanda. aba nabo bibazaga imvano y’urupfu rw’uyu muntu bikabashobera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →