Rusizi: Abakekwaho guhungabanya umutekano no gutera Gerenade beretswe abaturage

Abagabo bane bakekwaho kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Karere ka Rusizi barimo n’ukekwaho kuba ariwe wateye Gerenade mu mujyi wa kamembe beretswe abaturage kuri uyu wa 27 Ukwakira 2019.

Polisi y’u Rwanda ubwo yerekaga abaturage aba bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, bose bemereye mu ruhame rw’abaturage ko bagize uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri aka Karere harimo na Gerenade yatewe I Kamembe.

Mu cyumweru gishize mu ijoro ryo kuwa Gatandatu Tariki 19 Ukwakira 2019 ahagana ku I saa moya n’igice nibwo umugizi wa nabi utaramenyekana yateye Gerenade mu mujyi wa Kamembe ikomeretsa byoroheje abantu bane nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje.

Uretse aba bagabo bane beretswe abaturage, hanagaragajwe bimwe mu bikoresho byabo birimo intwaro bakoreshaga nk’imbunda enye, Gerenade, amasasu n’ibindi.

Uko ari bane beretswe abatura, nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo boherejwe n’abantu bo mu mitwe y’inyeshyamba za MRCD na FLN bakorera I Bukavu ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo babizezaga kubamara ubukene.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →