Kamonyi: Abantu 6 bagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa umwe ahasiga ubuzima

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko. Ni nyuma y’urupfu rw’umwe mu bantu batandatu (6) bari bagiye gucukura amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti rwihishwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, mu kirombe cya SRMC (Strategic Rwanda Mining Company) giherereye mu mudugudu wa Nkenge, akagari ka Bugoba mu murenge wa Rukoma. Uwaguye muri iki kirombe ni uwitwa Habyarimana Alphonse w’imyaka 38 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uyu mugabo yajyanye na bagenzi be gucukura amabuye mu kirombe cya SRMC mu buryo bunyuranyije n’amategeko bitwikiriye ijoro bahuriramo n’impanuka ubutaka buratenguka burabagwira uriya ahita yitaba Imana.

Yagize ati: “Habyarimana yajyane na bagenzi be 6 gucukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko, kuko kiriya kirombe gisanzwe n’ubundi cyarafunzwe kubera ko byagaragaye ko kizateza impanuka zirimo n’urupfu bariya bagabo rero bakigezemo kubera n’imvura imaze iminsi igwa ubutaka bubagwaho uriya ahita abura umwuka arapfa”.

CIP Twajamahoro yagiriye inama abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bihe by’imvura kuko bashobora guhura n’impanuka nyinshi.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ni kenshi iburira ikanakangurira abacukura amabuye y’agaciro kwirinda ibikorwa byo kuyacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikanagira inama ababyemerewe kwirinda kuyacukura mu bihe by’imvura kuko ubutaka buba bwasomye bityo ko bibujijwe kubwinjiramo cyangwa kubucukura kuko umusozi ushobora kubagwira”.

Yongeyeho ati:“Iyi ni inkuru ibabaje, tuboneyeho no kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera. Tukongera gusaba kandi abantu bose muri rusange kujya bitwararika igihe bari mu kazi kabo cyane muri ibi bihe by’imvura kandi bakihutira kumenyesha Polisi cyangwa izindi nzego bireba kugira ngo habeho ubutabazi ku bari mu kaga”.

CIP Twajamahoro, yasoje yongera gukangurira abaturage kwirinda kuyacukura mu buryo butemewe, kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, guhitana no gukomeretsa abantu, byangiza ibidukikije.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →