Irushanwa ryitiriwe Kagame Cup mu mashuri abanza ku bari munsi y’imyaka 15, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2019 ryasojwe. Amakipe umunani arimo ane y’abakobwa n’ane y’abahungu niyo yiyerekanye mu bihe byaranzwe n’imvura nyinshi. Buri kipe yitabiriye yahembwe nubwo ibihembo bitangana, ariko kandi bikaba amateka kuko nta kindi gihe ibihembo byatanzwe uko byakozwe kuri iyi nshuro.
Ni amarushanwa yitabiriwe n’amakipe umunani y’amashuri abanza yahatanye kurusha ayandi guhera mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka kamonyi. Ayo makipe ku ruhande rw’abakobwa ni; Ishuri ribanza rya Rutobwe, Urwunge rw’Amashuri rwa Kivumu, Ishuri ribanza rya Murehe Porotesitanti hamwe n’Urwunge rw’Amashuri rwa Gihembe.
Mu bahungu amakipe yahatanye kandi yose agahembwa nubwo ibihembo bitangana uko ari ane ni; Urwunge rw’Amashuri rwa Bugoba, Kivumu, St jean Bosco hamwe na Shyanda.
Mu bihembo byatanzwe, Ikipe yabaye iya mbere yahawe Igikombe n’imyenda y’ikipe yo gukinana, iyabaye iya kabiri ihabwa Imyambaro y’ikipe, Iya gatatu yahawe Imipira ibiri yo gukina mu Kibuga hanyuma iya kane ihabwa umupira umwe.
Ni ku nshuro ya mbere ibihembo nk’ibi mu irushanwa ryitiriwe kagame Cup mu mashuri abanza muri kamonyi bitanzwe. Agaciro kabyo kabarirwa akabakaba Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Amakipe yitabiriye yakiriwe abanyeshuri barishima, baramenyana, barasabana dore ko bamwe bambukiranije imirenge itandukanye kugira ngo bagere mu Murenge wa Rukoma ahabereye amarushanwa.
Padiri Majyambere Jean d’Amour, Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri muri kamonyi, yabwiye abitabiriye aya marushwana bose ko bakwiye kumva ko kwiga k’umwana bijyana no kwishima, akidagadura agasanaba na bagenzi be, ko kandi ibi biri mu bitumwa umwana akunda ishuri ndetse agakurana ubuzima bwiza, akarangwa n’ikinyabupfura.
Yijeje buri wese witabiriye irushanwa n’ibigo by’amashuri muri rusange ko bazakora uko bashoboye iyi mikino ikarushaho gutera imbere, ikagirira umumaro abana n’ibigo bakomokamo. Yasabye abana kurangwa n’ikinyabupfura, gukunda imikino-Siporo ariko bakabijyanisha no gukunda ishuri, bagira ishyaka mubyo bakora byose.
Jean Yumvuhore, umuyobozi wa GS St Jean Bosco Kamonyi we n’ikipe ye begukanye igikombe banahabwa imyenda. Avuga ko iyi mikino ari ingenzi mu gufasha abana mu myigire no kugaragaza impano bafite mu mikino. Avuga kandi ko umwana wahawe umwanya wo kwidagadura, agakina agasabana n’abandi arushaho gukunda amasomo. Asaba bagenzi be gushyiramo imbaraga mu gukundisha abana Siporo ariko kandi banatanga ibyo basabwa birimo imisanzu ituma iyi Siporo mu mashuri ikomera. Yibutsa ko umwana wahaye ibyishimo nawe ntacyo wamusaba ngo akikwime.
Munezero Claudine, umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Murehe Porotesita n’abakobwa be batsindiye umwanya wa kabiri. Avuga ko icyiza cy’iyi mikino ihuza abana, bakaruhuka bidagadurana na bagenzi babo. Asaba ababyeyi guha abana umwanya kandi bakumva ko umwana wakinnye neza afite ikinyabupfura n’amasomo ayabasha.
Munezero, ashimangira kandi ko umwana wiga mu kigo cyita ku guha abana umwanya wo gukina no kwidagadura nta guta amashuri kubaho kuko kenshi ngo umwana aba yisanzuye na bagenzi be bityo kubera kubana nabo muri ibyo byishimo agahora abakumbura yumva atabasiga.
Uretse iyi mikino y’Igikombe kitiriwe Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame , mu karere ka kamonyi hari n’amakipe arimo iya SB( Ste Bernadette) Kamonyi yagiye mu mikino y’imbyino gakondo cyangwa ibihangano bigaragaza umuco Nyarwanda ku rwego rw’Intara, aho iyo mikino isozwa kuri uyu wa Kabiri Tariki 29 Ukwakira 2019 I Huye.
Muri 1/2 mu bahungu, ikipe ya GS Gihembe yatsinze EP Rutobwe ibitego 2-1, naho EP Murehe itsinda GS Kivumu ibitego 2-1. Umwanya wa Gatatu wegukanywe na GS Kivumu itsinze EP Rutobwe 1-0 mu gihe ikipe yabaye iya mbere ari GS Gihembe yatsinze EP Murehe 2-1.
Kuruhande rw’abahungu muri 1/2; GS Bugoba yatsinze Kivumu 1-0, mu gihe St Jean Bosco yatsinze Shyanda 3-1. Umwanya wa Gatatu wegukanywe na GS Kivumu itsinze Shyanda 2-1 naho ikipe ya St Jean Bosco yegukana umwanya wa mbere itsinze GS Bugoba 3-1.
Munyaneza Theogene / intyoza.com