Emmanuel Rekeraho ari mu maboko y’ubugenzacyaha- RIB

Rekeraho Emmanuel nyirikigo kizwi nka Eden Business center Ltd amaze iminsi ibiri ari mu maboko y’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB aho akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni ay’uko umugabo witwa Rekeraho Emmanuel uzwi cyane mu bitangazamakuru yamamaza ibikorwa bye bitandukanye, kuva kuri uyu wa Gatatu Tariki 30 Ukwakira 2019 yafashwe agashyikirizwa RIB.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yahamirije intyoza.com ko amakuru yo kuba Rekeraho Emmanuel ari mu maboko y’uyu rwego ari impamo, ko akekwaho ibyaha bifiyanye isano n’ibiyobyabwenge. Ati ” Emmanuel Rekeraho yaahyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha, arakekwaho gukora ibikorwa bigendanye n’ibiyobyabwenge ari nabyo afungiwe i Kamonyi”.

Umuhoza, avuga ko ibyo gushyikiriza Rekeraho Emmanuel ubushinjacyaha bizaterwa n’ibizava mu iperereza kuko rigikomeje kumukorwaho.

Mbere y’ifatwa n’ifungwa rya Rekeraho Emmanuel, mu masaha y’amanywa y’umunsi yafatiweho, aho ikigo cya Eden Business Center gikorera ku Ruyenzi hageze itsinda ryinjiye mu nyubako. Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yahanyuraga ndetse akinjira, hari bamwe mu bakozi bari bafashwe bambitswe amapingu. Nta byinshi abari muri iri tsinda batangarije umunyamakuru ku bw’iki gikorwa ryarimo kuko bavuze ko ntacyo bavuga mu gihe igikorwa barimo kitararangira, ko kandi kiri gukorwa mu gihugu hose.

Rekeraho Emmanuel.

Ikigo cya Eden business center giherereye mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi. Ni ikigo gikorerwamo ibintu byinshi bitandukanye byaba ibijyanye n’ubuhinzi , ubworozi , kwigisha abantu kwihangira imirimo, imiti n’amavuta bitandukanye…

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →