NYANZA: POLISI YAGANIRIJE ABANYESHURI BITEGURA KUJYA MU BIRUHUKO

Kuva tariki ya 05 Ugushyingo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazatangira ibiruhuko birebire bisoza umwaka w’amashuri wa 2019.  Ni ibiruhuko usanga bimara igihe kirekire hakaba ubwo bamwe mu banyeshuri babihuriramo n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku myitwarire bikaba byabaviramo kutazagaruka kwiga umwaka utaha.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2019 yasuye abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Umutagatifu Petero, ariryo (Igihozo Saint Peter). Mu biganiro byatanzwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Baptiste Nyirishema, umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyanza (DPCEO) yasabye aba banyeshuri kuzarangwa n’ikinyabupfura igihe bazaba bari mu biruhuko bakirinda uwabashora mu ngeso mbi zibaganisha mu byaha.

Ku ruhande rw’abakobwa yabagaragarije ko iyo bagiye mu biruhuko hari abantu b’inyangabirama baba bafite imigambi mibi yo kubashuka bakabajyana mu busambanyi bikaba byabaviramo gutwara inda bakiri bato cyangwa bakandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Virusi itera SIDA.

Yagize ati:”Mugiye mu biruhuko birebire, hanze aha hari bamwe mu bantu batari inyangamugayo baba bafite imigambi yo kubangiriza ubuzima babashora mu busambanyi bakaba babatera inda cyangwa izindi ndwara. Muzabirinde kandi munirinde ibyo babashukisha byose kuko mugomba gutegura ejo hazaza hanyu heza”.

AIP Nyirishema yagarutse no ku rubyiruko muri rusange, abahungu ndetse n’abakobwa abasaba kuzirinda ingeso mbi zo kujya mu biyobyabwenge. Abibutsa ko bagomba kwirinda kugira ngo ibi biruhuko bitazabaviramo gufatwa bagafungwa.

Ati: ”Hari bamwe muri bagenzi banyu mwari inshuti wenda bo ntibagira amahirwe yo gukomeza kwiga, nimusanga barijanditse mu biyobyabwenge ntibazabashuke ngo namwe mubijyemo, ahubwo muzabegere mubagaragarize ingaruka zabyo”.

Yabasabye kuzajya bihutira gutanga amakuru kuri Polisi cyangwa ubundi buyobozi bubegereye igihe cyose hari icyo babonye kigamije guhungabanya umutekano.

Ntiziryimana Emmanuel, umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Nyanza yasabye aba banyeshuri kuzakomeza ikinyabupfura basanganywe ku ishuri bityo igihe kinini bazajye bakimara bafasha ababyeyi imirimo yo mu rugo mu rwego rwo kwirinda uburangare bwabaviramo kugwa mu bishuko.

Yabaganirije kuri gahunda yiswe Ejo Heza ifasha urubyiruko gukurana umuco wo kwizigamira kugira ngo mu minsi iri imbere bazabe bashobora gutangiza udushinga twabateza imbere.

Yagize ati:”Muri ibi biruhuko birebire mugomba kugira imirimo mufasha ababyeyi banyu, bityo igihe muba mugiye gusubira ku mashuri nibabaha amafaranga muzagire ayo muzigama. Ibi kandi muzabikomeza no mu bindi biruhuko ku buryo mwazajya kurangiza amashuri yisumbuye mushobora gukora umushinga muto”.

Umuyobozi mukuru w’ishuri, Padiri Elias Gatimbazi yashimiye ubuyobozi bwa  Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cy’urubyiruko cyo mu karere ka Nyanza kuba barafashe umwanya bakajya kunganira ubuyobozi bw’ikigo mu gukangurira abanyeshuri uko hanze bimeze n’uko bagomba kuzahitwara mu biruhuko.

Yagize ati:”Ubusanzwe tugira gahunda yo kuganiriza abanyeshuri bacu ku myitwarire myiza, ariko ni akarusho kuba Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’urubyiruko mwafashe umwanya mukaza kuganiriza abanyeshuri uko bagomba kuzitwara hanze aha kuko baba bamaze iminsi batazi uko hanze bimeze, ni ibintu byo kubashimira cyane”.

Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abanyeshuri n’abarezi babo bose hamwe barengaga 400.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →