Kamonyi: Mu kurwanya Ruswa n’Akarengane hari abakozi 5 b’Akarere na ba Midugudu 40 babigendeyemo
Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2019 mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, yatangaje ko mu mezi icumi ashize hari abakozi batanu mu Karere basezeye, ba midugudu 40 bakegura bazira bose imikorere mibi ifitanye isano na Ruswa n’Akarengane.
Meya kayitesi avuga ko Ruswa n’Akaregane bidakwiye kugira intebe mu karere ayoboye, ko nta mukozi cyangwa undi wese uzihanganirwa byaba kuri ruswa ndetse n’akarengane mu buryo ubwo aribwo bwose.
Aba bakozi 5 na ba Midugudu 40 batakiri mu mirimo yabo, ngo byaturutse ku makuru y’abaturage babaregaga imikorere mibi. Ati “ Kugeza ubu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka mu kwezi kwa mbere, hari abakozi bagenzi bacu 5 basezeye mu nshingano z’akazi kubera imikorere yabo mibi, ndetse tukaba dufite n’abayobozi b’imidugudu 40 bose bamaze kwegura kurabera ko abaturage babaregaga imikorere mibi”.
Akomeza avuga ko mu gutegura uku kwezi kwahariwe kurwanya ruswa n’Akarengane, byatewe n’uko babonye hari bamwe mu bakozi bateshuka, bakagaragarwaho n’imyitwarire n’ingeso ziganisha kuri ruswa no kurenganya abaturage.
CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’Intara y’amajyepfo witabiriye iki gikorwa asaba abayobozi kwegera abaturage bakabafasha kuzamura imyumvire no gutinyuka kugaragaza abarya ruswa n’ababarenganya.
Ati“ Turasaba abayobozi kuba inyangamugayo no kwemera ko dufite inshingano . Umukuru w’igihugu yadusabye ko dukwiye gufata inshingano zacu, tukabazwa inshingano zacu. Icya kabiri ni uguhaguruka tukajya mubaturage kumenyekanisha igikorwa cyacu muri iki gihe cyose kandi tukaba intangarugero kugira ngo ibyo tuvuga bibe aribyo dukora. Ni igihe cyiza cyo kugira ngo dusuzume, tugenzure, dukurikirane imikorere y’inzego mubaturage”. Akomeza avuga ko iki gikorwa kizarangira I kamonyi gihita gikomereza no ku rwego rw’intara.
Avuga kandi ati “ Ni igihe cyiza cyo kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo batinyuke, bumve ko ari nta mpungenge bakwiye kugira zo gutanga amakuru ku gihe, zo kugira ngo ubakoreye nabi bamurege, bavugishe ukuri. Ubunyangamugayo burahari mu giturage ahubwo ikibazo ni ugushyiramo imbaraga nyinshi tukamenyekanisha iki gikorwa tukabizeza ko nta kibazo bakwiye kugira, noneho bagakomeza kudufasha gutanga amakuru”.
Ingabire Marie immaculee, umuyobozi wa Transparency International Rwanda aganira n’abitabirye iki gikorwa yabanje kubibutsa ko Ruswa ari ikintu cyose ukoze kugira ngo ubone inyungu utagombaga kubona witwaje icyo uricyo, witwaje umwanya ufite cyangwa se kugira ngo ubure ikintu amategeko yakwemereraga.
Abibutsa ko Ruswa ishobora kuba amafaranga, ikimenyane, icyenewabo, gukoresha igitinyiro na Ruswa y’inshimishamubiri. Yibukije kandi ko ruswa ari mbi, itonesha bamwe ikimika akarengane, ko indindiza iterambere, ko ndetse urya ruswa ari umugome, ari umwanzi w’Igihugu n’ibindi.
Ati“ Ruswa nimbi. Itonesha bamwe ikimika akarengane, igakiza agatsiko kamwe k’abantu, ibyiza by’Igihugu ntibabisaranganye bose kandi icyo wemererwaga n’amategeko ugashobora kukibura cyangwa se ukemererwa ikitemewe”.
Umuyobozi wa TI-Rwanda, yashimiye Kamonyi kuba yateguye iki gikorwa, yibutsa ubuyobozi ko mu karere ishyamba atari ryeru kuko hari ruswa nyinshi n’akarengane gakorerwa abaturage. Yabasabye gushyiramo imbaraga ariko atunga cyane agatoki kuri ba Agoronome na ba Veterineri (abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi na ba Kanyamashyamba muri rusange).
Mu bikorwa biteganijwe muri uku kwezi, harimo; Ukwisuzuma harebwa uko ibikorwa byateganijwe bikorwa mu kurwanya ruswa n’akarengane haba ku rwego rw’Akarere n’imirenge, Hazakorwa ubukangurambaga ku kurwanya Ruswa n’Akarengane hanigishwa abaturage ku itegeko rihana ruswa, hazamenyakanishwa inama ngishwa nama yo kurwanya Ruswa n’Akarengane n’imikorere yayo, Hazakorwa amarushanwa atandukanye aganisha ku kurwanya Ruswa n’Akarengane n’ibindi.
Insanganyamatsiko y’uku kwezi ni “ Kamonyi izira Ruswa n’Akarengane”. Ni ukwezi guhera Tariki 01-30 Ugushyingo 2019. Igikorwa cyabanjirijwe n’umukino w’umupira w’Amaguru wahuje Umurenge wa Rukoma na Ngamba aho warangiye Rukoma itsinze Ngamba ibitego 3-1.
Munyaneza Theogene / intyoza.com