• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
14/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
14/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
14/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

KICUKIRO: Bafashwe bakekwaho gufungura ibyuma by’imodoka bakajya kubigurisha

Umwanditsi
November 3, 2019

K’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage bo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2019, bafashe umugabo witwa Uwizeyimana Frederic w’imyaka 37 apakiye mu modoka ye ibyuma by’imodoka yari akuye mu rugo rwa Igagaza atabifitiye ibyangombwa.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko ifatwa rya Uwizeyimana Frederic wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Carina RAB 338 G ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Mu rugo rwa Igagaza Marguerite usanzwe ufite ubwenegihugu bw’Ububirigi kuko ubu ari naho ari, abaturage baturanye nawe bari bazi ko atahaba haba umuzamu gusa ngo bari bamaze iminsi babona haza amamodoka bakagira amakenga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2019 nibwo babonye haje ivatiri irimo n’umukanishi ijya mu gipangu iratinda isohotse niko guhita babimenyesha Polisi, nayo yihutira gutabara”.

CIP Umutesi akomeza avuga ko Polisi ikorera mu murenge wa Kigarama ikimara kuhagera, umukanishi n’umuzamu bahise biruka hafatwa shoferi, abapolisi bayirebyemo basanga ipakiye ibyuma bitandukanye (Pieces) bari bafunguye mu modoka ya nyiri urugo yari iparitse mu gipangu.

Nk’uko bivugwa n’abaturage batuye muri uwo mudugudu, bavuga ko umuzamu w’icyo gipangu uzwi ku izina rya Jacques ariwe wabigizemo uruhare kuko ngo ariwe wahamagaraga abakanishi ngo baze gufungura iyo modoka kugira ngo abone uko agurisha ibyuma byayo buhoro buhoro. Mu gihe uyu mushoferi we avuga ko ari ikiraka yari ahawe n’umukanishi ngo amutwarire ibyo byuma.

CIP Umutesi yashimiye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, aboneraho gusaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we.

Yagize ati: “Turashimira aba baturage batanze amakuru. Iyi mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage yo gutangira amakuru ku gihe turifuza ko yakomeza kuko byamaze kugaragara ko iyo amakuru atangiwe igihe ibyaha bikumirwa bitaraba, buri wese bikwiye kuba inshingano ze”.

Uwizeyimana Frederic n’imodoka ye ndetse n’ibyo byuma bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gikondo mu gihe iperereza rigikomeje hashakishwa n’abacitse.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga