Ingabire TI-Rwanda yibaza uburyo akarere kaba akanyuma mu mihigo abakozi bagahabwa amanota 90%

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda-Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee ari mu gikorwa gitangiza ukwezi kwahariwe kurwanya Ruswa n’Akarengane mu karere ka Kamonyi kuwa 02 Ugushyingo 2019 yabajije abayobozi nawe yibaza uburyo akarere kaba akanyuma mu mihigo nyamara mu manota yahawe abakozi ugasanga bari muri 90%.

Ingabire Marie Immacule, avuga ko atumva neza uburyo mu mihigo y’uturere usanga bigaragara ko akarere runaka kabaye akanyuma mu mihigo nyamara wajya kureba imbere muri ko uko bahaye amanota buri mukozi ugasanga bibereye muri za 90%. Kuriwe ngo ni amayobera.

Muri iki gikorwa gitangiza ukwezi ko kurwanya Ruswa n’Akarengane cyanitabiriwe n’umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi wa TI-Rwanda Ingabire M.Immaculee yagize ati“ ….ariko tunagaruke mu kintu kimwe kijya kintangaza, Nyakubahwa Guverineri, bishoboka bite ko Akarere kaba akanyuma mu mihigo wajya kureba uko bakose ( batanze amanota) abakozi bako bose ugasanga bafite 90%, biba byagenze gute! Tell me ( mbwira)?, biranyobera! ntibesheje imihigo, muri kote wamuhaye 80, none se ubwo warebye iki?”.

Madame Ingabire, avuga ko ibi byose ari ibintu nk’abayobozi bakwiye kongera kwicarira bakaganiraho kuko ngo nk’uwo mukozi akwiye kuba abona amanota ari muri za 40.

Ingabire, yashyize cyane mu majwi Abagoronome na ba Veterineri, yibaza impamvu bica ibintu ubuyobozi burebera kandi mubyo bakora umunsi kuwundi ari ibibahuza n’ubuzima bw’umuturage. Kuri we ngo nta mpamvu y’uko umuturage ifumbire imugeraho itinze hanyuma wajya kureba ugasanga Agoronome aho kumuha nk’amanota 40 arabarizwa muri za mirongo 80.

Gutanga aya manota y’umurengera kandi abakozi bakorera abaturage nabi ngo biteza ibibazo Leta kuko n’aho bibaye ngombwa ko umukozi yirukanwa bigora kubona impamvu kandi uba warerekanye ko akora neza umuha amanota adakwiye.

Kubwa Ingabire Marie Immaculee, asanga abakozi ba Leta barezwe bajeyi cyane kubera itegeko, ngo kumwirukana kandi bigaragara ko yakoze amakosa ni inzira igoye. Ngo bagusaba kubanza ukamwandikira, …ukamuhagarika n’izindi nzira z’amategeko avuga ko atetesha abakozi.

Asanga itegeko rikwiye guhinduka. Asaba kandi buri wese ko nta muntu ukwiye kureberera ahari ruswa n’akarengane ngo yinumire, udashoboye kubihagarika ngo ni atange amakuru ku gihe bikumirwe cyangwa bihagarikwe uwabikoze afatwe ahanwe.

Ingabire Marie Immaculee/TI-Rwanda.

Ingabire Marie Immaculee, atanga ubutumwa kubayobozi n’abaturage muri rusanjye ko bakwiye guharanira kutagira igihugu cyamunzwe na Ruswa n’Akarengane, ko buri wese akwiye guharanira kuzasigira uwe Igihugu cyiza. Yasabye Abanyakamonyi guharanira kugira Kamonyi izira Ruswa n’Akarengane.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →