Kamonyi: Ntabwo umuyobozi ari umuntu ushinzwe guhamba abaturage-Ingabire TI-Rwanda
Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane-Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee avuga ko nta kibabaje nko kubaza umuturage ngo kuki yemeye ko ikintu runaka kiba akamusubiza ko“ Ntawe uburana n’umuhamba”, iyi mvugo n’iyi myumvire ngo ikwiye guhinduka.
Ibi, Madame Ingabire Marie immaculee yabivugiye mu Murenge wa Rukoma kuwa 02 Ugushyingo 2019 ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe kurwanya Ruswa n’Akarengane ku rwego rw’aka karere, aho Insanganyamatsiko igira iti “ Kamonyi izira Ruswa n’Akarengane”. Ibikorwa by’uku kwezi bizarangirana n’ukwezi k’Ugushyingo.
Atangaza ibi, umuyobozi wa TI-Rwanda, Madame Ingabire yasaga nuca amarenga ku bayobozi bahohotera abaturage, babaka ruswa ariko bikarangira umuturage ahisemo kuruca akarumira, akanga gutanga amakuru ngo kuko n’ubundi uwabimukoreye ari wa muyobozi bakiri kumwe, babana umunsi ku munsi, ko ntacyo byatanga kubivuga.
Aha niho Ingabire yahereye agira ati“ Birambabaza iyo umuturage umubwiye uti kuki wowe wemera ibi n’ibi, akakubwira ngo ntawe urwana n’umuhamba”.
Akomeza ati “Oya, ntabwo umuyobozi ari umuntu ushinzwe guhamba abaturage, ni umuntu ushinzwe kubareberera akabaha imiyoborere myiza ibageza ku mibereho myiza”. Ashingiye kuri ibi, ahamya ko iyo ibi bitabaye umuturage aba akwiye kwitandukanya n’uwo muyobozi akabivuga bigakurikiranwa.
Madame Ingabire Marie Immaculee, avuga ko abaturage bakwiye kubaha abayobozi ariko ko badakwiye kubatinya kugeza n’ubwo babahishira bakoze ikintu kibi.
Ku birebana n’ibikorwa bibangamira imiyoborere myiza n’iterambere akenshi usanga binabangamiye umuturage muri Serivise agomba guhabwa cyangwa se mu karengane agirirwa n’abayobozi, Madame Ingabire avuga ko abayobozi bafite ikintu kimeze nk’ishyirahamwe rya “duhishirane” adatinya no kwita nk’agatsiko k’abagizibanabi.
Agira ati “Abayobozi hagati yabo, barahishirana cyane bagasa n’abakoze ishyirahamwe, naryita nk’agatsiko k’abagizibanabi rwose. Bishyira hamwe bagakingirana ikibaba, wa mugani wabo ngo nta Ntore itanga indi, nayobewe niba aribwo butore, niba ari biriya batojwe, ariko aho kugira ngo mugenzi wabo ukoze ikosa bamwamagane banamugaragaze, ahubwo noneho baramuhishira”.
Madame Ingabire Marie Immaculee, ahamya ko niba nta gikozwe ngo Ruswa n’Akarengane bicike mu nzego zibanze, umuturage ahabwe Serivise uko bikwiye nta kiguzi, ntaho Igihugu cyaba kigana. Avuga ko Leta n’abanyarwanda baba barushywa n’ubusa mubyo bagamije kugeraho bihindura imibereho myiza y’umuturage n’iterambere ry’Igihugu kuko ngo izingiro rya byose riri ku muturage.
Soma inkuru bijyanye hano: Ingabire TI-Rwanda yibaza uburyo akarere kaba akanyuma mu mihigo abakozi bagahabwa amanota 90%
Munyaneza Theogene / intyoza.com