Nyarugenge: Abakekwaho kwiyitirira urwego rwa Gisirikare bakambura abaturage bafashwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2019, ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere n’inzego bafashe abagabo batatu biyitaga abasirikari bakaka amafaranga abaturage benga inzagwa bababeshya ko batumwe n’umujyi wa Kigali.

Abo bagabo ni uwitwa Kayitare Fred w’imyaka 32 wasezerewe mu gisirikare mu mwaka w’2019 afite ipeti rya CPL akaba yafatanwe amafaranga ibihumbi 6,500 yari amaze kwaka abaturage, undi ni Gasigwa Jean Bosco w’imyaka 39, nawe avuga ko ari Demobe, yatashye mu 2003 afite ipefti rito mu gisirikari akaba yafatanwe amafaranga arenga ibihumbi18 na Sikubwabo Amaible w’imyaka 38 we akaba ari umuturage usanzwe  w’umushoferi, yafatanwe amafaranga ibihumbi 5,500.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko aba uko ari batatu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:“ Abaturage bo mu mudugudu wa Akanakamageragere batanze amakuru ko hari abagabo bagenda ku ngo zose bazi ko benga urwagwa n’ufite urutoki wese bakabaka amafaranga bavuga ko ari abasirikari kuko ngo banaberekaga na bimwe mu byangombwa byabo bababwira ko batumwe n’umujyi wa Kigali ko utayatanga bari bumujyane”.

Umuvugizi akomeza avuga ko Polisi yahise ikorana inama n’abaturage baho ndetse n’inzego z’ibanze zaho abo bagabo bagarutse ku munsi wa kabiri muri ako gace bahita babafata bamaze kwaka abaturage amafaranga yavuzwe haruguru.

Ati:“ Abaturage bavuga ko aba bagabo nta giciro bagiraga baka umuturage ngo bamwakaga amafaranga bitewe n’ingano y’urwagwa bamusanganye cyangwa urutoki afite uko rungana. Umuturage wangaga kuyatanga baramufataga bakamujyana bamukanga bamugeza mu nzira ayo abemereye yose bakayafata agasubirayo”.

CIP Umutesi avuga ko aba bagabo bafashwe bagasanga koko bigeze kuba abasirikare usibye Sikubwabo Amaible. Aba bombi, Kayitare Fred na Sikubwabo Amaible bakomoka mu karere ka Kicukiro n’aho Gasigwa akomoka mu karere ka Gasabo. Aba bagabo kandi ngo si ubwa mbere bakoze igikorwa nk’iki cyo kwambura abaturage kuko ngo bigeze no kubikora mu kagari ka Nyarurenzi ko mu murenge wa Mageragere. Abaturage batse amafarnga barimo Nzamwita Alexis w’imyaka 64 bamutwaye ibihumbi 40, Bigirimana Alexandre w’imyaka 43 bamutwaye nawe 40, na Hagabimana Eugene w’imyaka 42 batwaye ibihumbi 10.

CIP Umutesi yakanguriye abaturage kuba maso bakirinda abaza babashuka, babona uza abaka amafaranga cyangwa abizeza serivisi runaka bamushidikanyaho bakihutira kubimenyesha Polisi ndetse n’izindi nzego zibegereye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yongeye kwibutsa abararikiye kurya utwa rubanda babashuka ko nta mwanya bafite. Ati “Turagira inama aba banzi b’amahoro ko bacika kuri iyi ngeso kuko nta na rimwe bizigera bibahira, cyane ko abaturage bamaze gusobanukirwa kwicungira umutekano icyo bivuze n’akamaro kabyo ndetse no kuba buri wese ijisho rya mugenzi we”.

Aba bagabo baka bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Mageragere ngo bakorweho iperereza ku byaha bakekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →