Abagize ihuriro rigamije iterambere ry’Umurenge wa Rugalika kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2019 bakoze inama rusange. Bamwe muri aba banyamuryango bagaragaje impungenge z’uko iri huriro rishobora gusenyuka ku bw’ihindagurika ry’ubuyobozi nk’uko byagenze mu bihe byashize ariko bamzwe impungenge ko iri huriro ridashingiye ku buyobozi bw’Umurenge.
Bamwe mubagize ihuriro ry’abanyarugalika bavuga ko ari ku nshuro ya gatatu bakoze ihuriro ariko inshuro ebyiri zabanje bagiye bisanga basenyutse bitewe n’ihindagurika ry’ubuyobozi bw’Umurenge, aho ayabayeho mbere yasaga nk’ashingiye ku muyobozi bityo yahindurwa uje atabyumva ntabyiteho bagatatana.
Me Kayiro Kayiranga Wellars, umwe muri aba bagize ihuriro kimwe na bagenzi be bibaza niba ihuriro ryabo ritazaba nk’ayabanje yagize ati“ Igitekerezo cyanjye ni uko iri huriro twariha imbaraga ntirizahagarare. Impamvu mvivuga ni uko atari ubwambere habaye ihuriro rya Rugalika, twagiye dushyiraho ihuriro bahindura Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge uje akaryihorera. Niba nibuka neza iri ni nk’irya Gatatu”.
Mu bamaze impungenge bamwe muri aba bagize ihuriro harimo Perezida waryo Musabyimana Albert, aho yagize ati“ Dufite amahirwe rero yuko ihuriro ridashingiye ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge. Nagenda azaba ari mukazi bamujyanye ahandi. Ni bamutwara, Abanyarugalika twebwe tuzasigara turi Abanyarugalika. Kugira ngo rero bizagende neza, uzajya aza azajya agenda adushakamo imbaraga”. Akomeza avuga ko icyo bakora ari ugufatanya kugira ngo Gitifu ababwire ibibazo aho biri bityo nk’Abanyarugalika bishakemo ibisubizo bituma barushaho kujya mbere.
Hon Depite Kamanzi Ernest, wari umushyitsi mukuru ariko kandi akaba n’Umunyarugalika, avuga ku bibaza niba iri huriro nawe arimo niba ryasenyuka nk’ayabanje bitewe n’ubuyobozi, yagize ati“ Ntabwo ariko dukwiye kubyumva. Nibaza ko iri ari ihuriro ry’Abanyarugalika ubwabo, yaba abahatuye, abahakorera, abahakomoka ndetse n’inshuti zacu. Abandi bose baza batwunganira, twakabaye dushingira aho ku buryo ibyo dutekereje bidashobora gusenyuka”.
Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika ashima ibikorwa by’iri huriro. Avuga ko kuva ryashingwa rifatiye runini Umurenge ayobora byaba mu buvugizi bakora, byaba kuba ba ambasaderi beza b’uyu Murenge kuko ngo hari byinshi bakora haba aho baba ndetse n’iyo bagiye mu baturage kuko hari uko bafasha ubuyobozi guhindura imyumvire y’abaturage bitewe n’ishyaka bifitemo ryo kugeza heza uyu Murenge bafatanije n’ubuyobozi.
Abagize ihuriro ry’Abanyarugalika bamaze kugera ku bantu 400 mu gihe uyu Murenge ufite abaturage 42,654. Bavuga ko intego ari uko buri muturage yibona mu bagize ihuriro ndetse uruhare rwe mu bikorwa by’ihuriro rukagaragara. Abagize ihuriro, bahuzwa n’ibikorwa bitandukanye byo kubaka ejo heza h’uyu Murenge abenshi bakomokamo abandi bakaba bawutuyemo.
Mu gihe gusa cy’umwaka ihuriro rimaze, bakusanije inkunga y’amafaranga asaga Miliyoni n’igice bishyuriye Mituweli abaturage basaga 400 batishoboye. Ibi byatumye uyu murenge uzamuka ku kigero cya 84% nubwo ukiri uwa kabiri uhereye inyuma mu Mirenge 12 igize akarere ka kamonyi aho ukurikira Nyamiyaga ya Nyuma. Muri iri huriro kandi bihaye intego ko bagiye gushaka inkunga yo kubakira inzu abatishoboye batagira aho baba cyane ko uyu murenge ugifite inzu zisaga 50 ugomba kubaka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com