Inzego za Leta zirimo; RIB, Polisi n’izindi nka RSB(Ishinzwe ubuziranenge), Guhera Tariki 30 Ukwakira kugeza 04 Ugushyingo 2019 zakoze umukwabu wiswe Usalama ku nshuro ya 6. Mu kiganiro n’itangazamakuru ku cyicaro cy’urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019, hagaragajwe ibicuruzwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge byafashwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 81.
Itegurwa ry’iki gikorwa ryashingiye ku myanzuro yafashwe n’imiryango ya Polisi z’Ibihugu by’Uburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika ubwo bari mu nama yabereye Pretoria ho muri Afurika y’Epfo kuwa 28-29 Kanama 2019.
Muri uyu mukwabu, hafatiwemo ibicuruzwa bitemewe byiganjemo amavuta yo kwisiga y’amoko atandukanye atujuje ubuziranenge ndetse anatera ingaruka mbi ku ruhu rw’abayakoresha. Amavuta yafashwe afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3,273,900 ahwanye n’Amadolari ya Amerika 3,539. Hanafashwe imyenda n’inkweto bitemewe kumasoko yo mu Rwanda (Caguwa) by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11,255,493 bingana n’Amadolari ya Amerika 12,168.
Hafashwe kandi Ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 32,532,653 angana n’Amadolari ya Amerika 35,170. Urumogi rwafashwe rungana n’ibiro 136 n’inzoga z’inkorano zitemewe zingana na Litiro 38,487 zengerwa hirya n hino mu Gihugu ziganjemo Kanyanga.
Hafashwe ibiribwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 5,096,060 angana n’amadolari ya Amerika 5,509. Muri ibi biribwa hari higanjemo inyama z’inka n’ibikorwa mu ifarini nk’imigati n’ibindi. Hafashwe imiti itandukanye ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi irimo n’ifumbire bitujuje ubuziranenge byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 25,722,345 angana n’Amadolari ya Amerika 27,807.9
Mu bindi byafashwe, harimo imiti itandukanye ivura abantu yacuruzwaga mu buryo butemewe n’amategeko(Magendu). Ni amakarito 26 y’imiti ifite agaciro k’Amafaranga y’ u Rwanda 808,885Frws ahwanye n’amadolari ya Amerika 847.4$, mu gihe mubijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hafashwe ayo mu bwoko bwa Gasegereti ibiro 70 afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 518,560Frws ariyo angana na 560.6$ ya Amarika. Hafashwe kandi insinga zingana n’ibiro 27.5 zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 950,000Frws angana n’amadolari ya Amerika 1027$.
Uretse ibi byose n’agaciro kabyo byafatiwe muri uyu mukwabu wa UsalamaVI, hafashwe kandi abantu 46 bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa binyuranije n’amategeko. Muri aba harimo 10 bafashwe bakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, hakabamo 16 bafashwe bakekwaho kwinjiza no gucuruza ibicuruzwa bitemewe naho abandi bafatiwe mu bindi bikorwa bitemewe.
Inzego zahuriye muri iki gikorwa, zivuga ko icyari kigamijwe ari ukurwanya ibyaha ndengamipaka(ibyaha byambukiranya imipaka) birimo; gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu, Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye bitemewe n’amategeko, ibyaha bikorwa mu bidukikije, ubujura bw’imodoka, Gucuruza intwaro bitemewe n’amategeko, ibyaha by’iterabwoba, ubujura bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Izi nzego, zibutsa buri wese ko ibi byaha ndengamipaka kimwe n’ibindi byose bidakwiye guharirwa inzego z’umutekano gusa. Ko ahubwo buri wese akwiye kubigiramo uruhare mu buryo bwose ashoboye harimo no gutanga amakuru y’aho abizi, abikeka kandi akayatangira ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibi byaha binagira ingaruka mbi ku iterambere haba ku muntu ku giti cye, umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.
Munyaneza Theogene / intyoza.com