Ibihano byonyine ku nzoga z’inkorano zitemewe ntabwo bihagije-Twagirayezu/RIB

Inzoga z’inkorano zitemewe zizwi mu mazina atandukanye nka Muriture, yewe muntu n’andi bitewe n’aho zengerwa zikomeje kwangiza ubuzima bw’abazinywa no kugira uruhare mu makimbirane n’ibyaha bikorwa mu miryango. Umuyobozi ushinzwe ubugenzacyaha muri RIB avuga ko ibihano gusa kuri izi nzoga bidahagije, ko hakwiye izindi ngamba.

Ubwo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019 ku cyicaro cy’ubugenzacyaha-RIB haberaga ikiganiro n’abanyamakuru berekwa umusaruro wavuye mu mukwabu wiswe Usalama VI ihuriweho na RIB, Police n’izindi nzego, byagaragajwe ko izi nzoga z’amazina atandukanye zigaragara cyane mu bice by’icyaro zikumeje kwangiza byinshi nyamara kenshi ugasanga ubifatiwemo aciwe amande nayo makeya, inzoga zikamenwa bikarangira agiye gukora nyinshi kurusha izafashwe kuko ibihano bisa n’ibyoroshye.

Inzego zafatanije mu mukwabo wa Usalama VI, mukiganiro n’itangazamakuru.

Jean Marie Twagirayezu, umuyobozi ushinzwe ubugenzacyaha muri RIB avuga ku bihano bisa n’ibyoroheje kubakora izi nzoga akenshi binatuma batareka kuzikora yagize ati“ Ibihano bikaze birahari, birateganijwe n’amategeko ndetse n’inzego zishinzwe kubahiriza amategek, zigomba kubishyira mubikorwa zirahari zifite n’ibikorwa zikora mu buryo buhoraho, ariko ibihano byonyine ntibihagije ariyo mpamvu hagomba kubaho n’izindi ngamba zikomatanije zihoraho za buri munsi”.

Muri izo ngamba, avugamo nk’ibiganiro n’itangazamakuru kugira ngo rigire uruhare mu gukangurira abaturage gusobanukirwa imikorere y’ibyo byaha, babirwanye. Avuga kandi ati“ Ntabwo ibihano gusa ari ukubaca amande, bashobora no gukurikiranwa mu rwego rw’ubutabera bakaba bahabwa ibihano birimo n’igifungo nyuma yo gusuzuma ko n’izi nzoga z’inkorano zitujuje ibisabwa”.

Ugirimpuhwe Fidele, ushinzwe iby’amategeko mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge-RSB, avuga kuri izi nzoga z’inkorano zitemewe zihabwa amazina atandukanye nk’Umumanurajipo, yewe muntu, Sinzi unkubise n’ayandi, yifashishije itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda maze avuga ko zashyizwe mubiyobyabwenge.

Ugirimpuhwe/umukozi wa RSB.

Ati“ Ni musoma ingingo ya 263 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze ashyiraho iteka riteganya urutonde rw’ibiyobyabwenge, ni musoma rero mu igazeti ya Leta Nomero 10 yo ku itariki 11 Werurwe 2009 murasangamo urutonde rwasohowe na Minisiteri y’Ubuzima rugaragaza urutonde rw’Ibiyobyabwenge. Ziriya nzoga zikorwa mu buryo butemewe, zigakorwa mu bintu bitemewe, ziriya nzoga zashyizwe kurutonde rw’ibiyobyabwenge, nicyo abantu bakwiye kuba babimenyaho. Hari abantu bamaze gufatwa barimo bakurikiranwaho gukora izi nzoga zinkorano zitujuje ibiteganywa n’amabwiriza y’ubuziranenge”.

Akomeza avuga ko ibi uzabifatirwamo, uzafatwa abicuruza, uzafatwa abikora, uzafatwa abikwirakwiza azahanwa nk’uko n’ubundi hahanwa uwafatanwe urumogi, uwafatanwe kanyanga. Itandukaniro ngo riri mu buremere kuko itegeko rivuga ibiyobyabwenge bihambaye n’ibyoroheje.

Twagirayezu Jean Marie/Umukozi wa RIB.

 

Twagirayezu, avuga ko igisabwa kuri buri wese ari ukumva ko uruhare mu kurwanya izi nzoga z’inkorano zitemewe rukenewe hagamijwe gukumira ibyaha no kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda. Avuga ko uru atari urugamba rw’umunsi umwe cyane ko abakora ibyaha iyo babonye ingamba zafashwe bahora bacura imigambi bityo n’inzego zitandukanye zishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha zigomba guhora zishaka ingamba nshya mu guhangana n’abakora ibyaha hagamijwe kubihashya burundu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →