Gakenke: Urubyiruko 120 rw’abakorerabushake rwiyemeje kuba umusemburo w’umutekano

Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Gakenke biyemeje kuba intangarugero mu mutekano w’abaturage wo nkingi y’iterambere. Ibi babivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019 ubwo bari mu gikorwa cy’umuganda wo gutera ibiti bigera ku bihumbi 4800, ku buso bungana na hegitari imwe. Uyu muganda wakorewe mu murenge wa Gakenke mu kagari Rusagara, witabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke, umuyobozi wa Polisi muri aka karere ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwageraga ku 120.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogracias nyuma y’umuganda yasabye uru rubyiruko gushyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa by’ubutagondwa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.

Yagize ati:” Urubyiruko mukenewe mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu ariko cyane cyane mukenewe mu bikorwa byo kubungabunga no gukomeza gushyigikira umutekano w’igihugu. Ibi muzabigeraho binyuze mu guhanahana amakuru n’inzego zose z’igihugu, mwagira amakuru mumenya agamije guhungabanya umutekano mukihutira kuyavuga hakiri kare.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police(CIP) Roger Rwakayiro yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu mutekano w’igihugu ndetse no kurwanya ibyaha, ariko avuga ko nta cyagerwaho urubyiruko rutabigizemo uruhare.

Yagize ati:” Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gushimangira umutekano w’abaturage, ibi kandi tubifitiye ubuhamya kuko hari ibyaha byinshi byagiye biburizwamo mbere y’uko biba, kandi urubyiruko nirwo rwabigizemo uruhare. Niyo mpamvu imbaraga n’ubufatanye by’urubyiruko bikenewe cyane kugira ngo dukomeze turwanye ibyaha”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke yakomeje ashishikariza urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga bakabeshyuza inkuru zigenda zigaragara zivuga amakuru atariyo k’u Rwanda.

Yagize ati:“Nk’urubyiruko murasabwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mukabeshyuza bamwe birirwa basebya u Rwanda bavuga amakuru y’ibinyoma, turanabasaba kurwanya bamwe mu bantu bakoresha abana imirimo bakabatesha amashuri, aho mubibonye mukihutira gutanga amakuru”.

Urubyriko rwishimiye inama n’impanuro rwahawe n’abayobozi rwiyemeza gukomeza gutanga imbaraga zose rufite mu bikorwa biteza imbere igihugu cyane cyane harwanywa ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →