Kicukiro: Abantu babiri bakekwaho kwiba ibyuma bya Kompanyi yubaka umuhanda bafashwe

Biturutse ku makuru yatanzwe n’umumotari, Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga yafashe abakekwaho ubujura babiri, aribo Bizimana Patrick w’imyaka 24 na Ndayishimiye Fabrice w’imyaka 24 bombi bakekwaho kwiba ibyuma bya Kompanyi y’Abashinwa ikora imihanda n’amateme.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko aba bagabo bafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2019, biturutse ku makuru yatanzwe n’umumotari wahetse kuri moto ye umwe muri bo.

Yagize ati: “Uyu mumotari yatezwe n’umugenzi nk’uko bisanzwe abona afite itiyo y’icyuma yifashishwa mu kubaka umuhanda, abaza uwo mugenzi aho ayikuye amubwira ko ngo ayiguze n’abashinwa, amubajije aho ayiguriye aho ariho yumva arashidikanya niko guhita aha amakuru Polisi iragenda iramufata”.

CIP Umutesi avuga ko uyu mugabo bamugejeje kuri Stasiyo ya Polisi yavuze ko iyo tiyo yayiguze n’umuzamu w’iyo kompanyi y’abashinwa ikora umuhanda Kicukiro-Bugesera. Yongeraho ko bahise bamenya n’andi makuru ko hari n’undi wibye ibikoresho iyo kompanyi birimo imitarimba (fer à betton) n’ibindi, nawe ahita afatwa atarabigurisha. Uyu akaba ari uwitwa Ndayishimiye Fabrice usanzwe ari n’umukozi w’iyi kompanyi.

Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Kicukiro aho bari gukurikiranwa ku byaha bakekwaho, ibi byuma bikaba biribusubizwe iyi Kompanyi y’abashinwa.

CIP Umutesi yashimiye uyu mumotari n’abandi baturage bagize uruhare rwo gutanga amakuru yatumye aba bagabo bombi bafatwa.

Yagize ati: “Turashimira uyu mumotari watanze amakuru ku gihe ndetse n’abaturage batumye uyu wundi afatwa bombi bagashyikirizwa ubutabera n’ibyo bibye batarabigurisha. Iki nicyo gikwiye kuranga buri muturarwanda wese kugira umuco wo kudahishira abakora ibyaha, kuko iyo amakuru atangiwe ku gihe bituma icyaha gikumirwa kitaraba”.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali akaba yaboneyeho gukangurira buri muntu wese ugifite umutima wo gutwara utw’abandi ko bitazigera bimuhira, kuko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage iri maso kandi ko ihora yiteguye gushyikiriza ubutabera uwo ariwe wese ukora ibinyuranyije n’amategeko ndetse n’uhungabanya ituze n’umutekano bya rubanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →