Bamwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Neretse Fabien banze kugera mu rukiko

Mu rubanza rw’umunyarwanda Neretse Fabien, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho aburanishirizwa mu gihugu cy’u Bubiligi, bamwe mu batangabuhamya bari bitezwe kugera mu rukiko bamaze kuruhakanira ko batazaza.

Kuwa Kane Tariki 07 Ugushyingo 2019 nibwo urubanza rwa Neretse Fabien rwatangiye I Buruseli mu Bubiligi. Ku munsi warwo wa munani w’iburanisha, kuri uyu wa 19 Ugushyingo, hari bamwe mu batangabuhamya byari byitezwe ko bazagaragara bahakaniye urukiko bavuga ko batakije mu rubanza.

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe n’aba bari baremereye urukiko kugaragara mu rubanza nyuma y’ubuhamya batanze mu nyandiko, ariko bakaza kwisubiraho bavuga ko batakigaragaye zirimo; abavuze ko babitewe n’Uburwayi, Umutekano, Kubura ibyangombwa ndetse n’impamvu bwite.

Umushinjacyaha muri uru rubanza (Procureur), yabwiye Karegeya Jean Baptiste umunyamakuru urimo gukurikirana uru rubanza woherejwe n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-Paxpress, ko ibi byo kwanga kuza gutanga ubuhamya ku bantu bari barabyemereye urukiko ari ibintu bibaho ndetse nta tegeko rihari ribibahana. Gusa ngo iyo bibaye ngombwa umucamanza ashobora kohereza urwandiko( Mandat d’arret) ruhamagaza umutangabuhamya akabutanga ku ngufu.

Iyo umutangabuhamya ageze mu rukiko akivuguruza ( kuko aba yaratanze ubuhamya mbere mu nyandiko), akanyuranya n’ibyo yari yabwiye urukiko mbere, kuko inyandiko itavuga ahubwo baba basoma mu rukiko, bamusaba kwisobanura bagakuramo ukuri.

Umunyamategeko Elie Nizeyimana unakorana na Paxpress, yabwiye intyoza.com ko iyo umuntu yanze kujya gutanga ubuhamya kandi yari yarabyemereye urukiko biba ari ikibazo ku rukiko n’ubutabera muri rusange, ariko na none bikaba igihombo ku uregwa iyo ubyanze ari uwagombaga kumushinjura.

Me Nizeyimana, avuga kandi ko biba igihombo ku butabera iyo uwanze gutanga ubuhamya ari uwo ku ruhande rw’ushinja. Gusa na none urukiko ngo rushobora gusaba ko uwo mutangabuhamya ahamagazwa ku ngufu cyangwa se babona ari ngombwa bakohereza umuntu gushaka uwo mutangabuhamya. Akomeza avuga ko hari itegeko rihana umutangabuhamya wanze kubutanga nta mpamvu ifatika.

Muri uru rubanza hari ubuhamya 126 bwakusanijwe, hari hitezwe abatangabuhamya 120, ariko hamaze gupfa 11, abandi bamaze guhakana ko bazaza. Baba abapfuye ndetse n’abahakaniye urukiko kuza, ubuhamya bwabo buzasomwa, ikitazashoboka ni uko batazagaragara ngo bagire ibyo basobanura mu rukiko.

Kuri uyu munsi wa munani w’urubanza, umucamanza yategetse ko abashinzwe iperereza bajya kumva ubuhamya bwa kabiri mu bari banditse bavuga ko batazagera mu rukiko. Niba nta zindi mpinduka zibaye haba kubashobora guhakana cyangwa se izindi mpamvu zitandukanye nk’urupfu, mu rubanza hitezwe abatangabuhamya bagera mu ijana. Mu rukiko, umutangabuhamya abanza kurahira ko avuga ukuri, ariko utaje hari n’igihe ashobora kuba yarabeshye mu buhamya yatanze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →