Mu Karere ka Kicukiro abarebwa n’imusoro n’amahoro basabwa kwirinda umuvundo birindiriza kujya gusora mu matariki yanyuma. Baributswa gusorera ku gihe kuko iyo babikoze batinze usanga hari ubwo amatariki abafashe bityo ugasanga bagiye mubihano.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019 ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’ubuyobozi bushinzwe imisoro n’amahoro mu kigo cya RRA (Rwanda Revenue Authority) ubwo Batangiraga ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku misoro n’amahoro mu karere ka Kicukiro aho abasoze mu karere kose bageze kuri 88 ku ijana bityo intego RRA yari ifite ntibashe kugerwaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka kicukiro Rukebanuka Adalbert, yavuzeko iki gikorwa kigamije gukangurira abaturage bafite imitungo ndetse n’abakora imirimo y’ubucuruzi basora ko uku kwezi k’ubukangurambaga kwatangijwe tariki 21 Ugushyingo kuzarangira 20 Ukoboza 2019 bakwitabira gutanga imisoro.
Yagize ati” icyo tubasaba ni ugusorera ku gihe birinda kujya mubihano kuko iyo bigeze mu matariki yanyuma usanga bibatera umuvundo ndetse n’ibihano bigatuma bibatwara izindi mbaraga bikavuna umuryango.
Yakomeze avuga ko zimwe mu mbogamizi zituma abaturage badatanga imisoro neza harimo kwitiranya imisoro n’amahoro, ahanini biterwa no kutamenya no kudasobanukirwa no kwitiranya imisoro basora; akaba ariyompamvu bafata umwanya wo kubasobanurira n’ibijyanye n’imisoro nubwo harimo n’ababikora ku bushake bagatinda gusora kandi babizi bagasora bacyererewe kuko baba bumva gusora bitari mu byibanze.
Umwe mu baturage bahembwe kuko yitwaye neza mu gutangira imisoro ku gihe utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka yavuze ko ibanga yakoresheje ari ukubanza kumenya aho imisoro itangirira n’aho irangirira akabyitwararika no mu gihe abana baribuge ku ishuri akitwararika buri kimwe akagikora mu gihe cyacyo.
Icyo yasabye ubuyobozi nuko bajya bahora babibutsa kuko usanga abaturage hari abatabyibuka ndetse hakaba hari nubwo haba harimo amategeko mashya, bityo akabona ko hakazwa ubukangurambaga kugira ngo barusheho kubisobanukirwa.
Karasira Ernest, umwe mu ba komiseri mu kigo cy’imisoro n’amahoro akaba afite mu nshingano iby’imisoro yeguriwe inzego zibanze yavuze ko akarere ka kicukiro mu gihembwe cyambere cyo gutanga umusoro batageze ku ntego bari bihaye kubera ko hari abaturage batitabiriye gutanga imisoro yabo neza.
Yagize ati”Imibare mu karere ka Kicukiro mu ntego twari dufite twagombaga kugera ku ijana ku ijana ntabwo yagezweho kuko twageze kuri 88 ku ijana. Ugereranije n’intego twari dufite byatumye twinjiza amafaranga angana na milliyoni maganatanu na mirongo inani 580.000.000 kuri 818.000.000 mu gihe cy’igihembwe cyambere cy’uyu mwaka.
Yakomeje agira icyo asaba abaturage barebwa n’imisoro n’amahoro, aho yabibukije ko bakwihutira gusora kugirango bakomeze biyubakire igihugu cyabo.
Abarebwa n’imisoro, hari uburyo bwinshi bashyiriweho bubafasha gusora bitabatwaye igihe kire kire kuko uko batinda gusora ari nako hajyaho amande akaba menshi bikabagora gusora .
Uku kwezi kwahariwe ubukangurambaga ku misoro n’amahoro kwatangiriye mu Karere ka Kicukiro. Ni uk’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwitabira gusora neza kandi ku gihe bifashishije ikoranabuhanga na telefone ngendanwa cyangwa bakagana aba Agent(abakozi) bari hirya no hino mu gihugu birinda umuvundo wo gusora ku munota wanyuma kuko biri mubyagarutsweho ko bibatera ibihano.
Isabella Iradukunda Elisabeth