Musanze: Urugo mbonezamikurire y’abana bato rwaciye imirire mibi

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bavuga ko urugo mbonezamikurire y’abana bato yabafashije imiryango guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi yakunze kuvugwa kenshi. Bahamya ko uretse no guca ukubiri n’imirire mibi, hari byinshi umuryango wayobotse uru rugo wungutse.

Uzamukunda Forutine, umuturage mu mudugudu wa Bugese, Akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze ahamya ko nyuma yo kujyana umwana we mu rugo mbonezamikurire y’abana bato hari byinshi byahindutse mu rugo birimo kumenya gutegurira umwana indyo ikwiye bamurinda imirire mibi, kwita ku isuku n’uburenganzira bw’umwana muri rusange.

Agira ati “ Umwana wanjye afite imyaka ine amaze mu rugo mbonezamikurire y’abana bato-ECD umwana umwe. Ataraza yari wa mwana wirirwa ayora ibyondo, tutitaho uko bikwiye, tutazi uko twagira umwihariko wo ku mutegurira indyo ikwiye no kubahiriza uburenganzira bwe nk’umwana ariko tumaze kumujyana yo yarungutse natwe biratwungura kuko ni umwana uzi kwiyitaho mu isuku, uzi kutwibutsa ibyo abona bidakwiye kandi natwe twagize umwanya wo gukora dutuje kuko twizeye aho aba ari”.

Akomeza ati“ ni umwana usobanutse kandi nanjye mbona anteye ishema kuko azi ubwenge, azi kubara mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Icyongere n’igifaransa. Agira ikinyabupfura kandi abanira n’abandi neza no mu rugo hari abo akebura”.

Uwitwa Bakire, yagize ati“ Ubu nyuma yo kujyana umwana mu irerero-ECD, urugo rumeze neza, turi ababyeyi babasha kujya gushakisha imibereho iyo umwana amaze kugera ku ishuri. Igihe yabaga ari murugo kugira aho umuntu ajya ngo ashakishe imibereho n’ibitunga urugo byari ikibazo kuko kubona uwo musigira hari ubwo byagoraga”.

Akomeza asaba ababyeyi by’umwihariko abo mucyaro ko bakwiye kujyana abana babo bato mu marerero kuko bibarinda byinshi birimo, kurinda umwana ubugegera, kuba igisambo, imyitwarire mibi inyuranye, Bikamuherekeza mu buzima bwe bwose akazaba umuntu w’ingirakamaro ariko kandi n’urugo ngo rutera imbere kuko rugira igihe cyo kwiyitaho mu bikenewe.

Nshimiyimana Jean Pierre, umukozi wa FXB Rwanda, ishyira mu bikorwa uyu mushinga w’amarerero wa USAID Twiyubake, avuga ko bafite abana bitaho muri ECD basaga ibihumbi umunani mu turere bakoreramo. Avuga ko iyi gahunda yazanye impinduka nyinshi cyane kuko yatumye ababyeyi bagorwaga no kuba abana babato abto batiga babona aho bafashirizwa bityo biranabaruhura kwikorera kuko abana baba bafite abari kubitaho nabo bakajya mubindi biteza urugo imbere.

Agira kandi ati“ Ababyeyi benshi mu cyaro wasangaga hari abatabona ubushobozi bwo kujyana abana mu mashuri y’incuke, n’ababufite hakaba n’igihe hababera kure ariko ubu ikibazo cyarakemutse. Ni gahunda kandi yatumye ba bana birirwaga mu rugo badafite umuntu ubitaho ababyeyi babo bagiye gukora, bose bategurwa ku buryo bazavamo abana beza babereye u Rwanda, biga bagafata, kandi ubwonko bwabo bwarakangutse”.

Akomeza avuga ko abana barerewe muri aya marerero guhera mu mwaka wa 2016 harimo abitegura kujya mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kandi muri aba bose nta mwana urenga mu myanya itanu ya mbere kandi ugasanga n’amanota ari meza.

Muri aya marerero, uretse kuba abana bafashwa ubwenge bwabo bugakangurwa kandi bagatozwa byinshi bibafitiye akamaro bibategurira kuzavamo abantu nya bantu bifitiye akamaro bakakagirira imiryango yabo n’igihugu, n’ababyeyi b’abana bigishwa ndetse bagasobanurirwa uburere bukwiye bw’abana babo n’uruhare bagomba kugira badahariye Leta gusa. Bigishwa kandi isuku n’isukura, imirire iboneye, Uburere buboneye bw’umwana, uburezi n’ibindi.

Iyi gahunda mbonezamikurire y’abana yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana ryari rimaze kugaragara hirya no hino mu gihugu. Aho imaze gushyirwa mu bikorwa usanga impinduka zigaragarira buri wese kandi abaturage bakagaragaza ko byabafashije.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →