Nyanza: Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019 rwatangaje ko rwafashe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi ho  Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.

Nk’uko uru rwego rw’ubugenzacyaha-RIB rwabitangaje rubinyujije ku rubuga rwa Twitter yarwo, ruvuga ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa rumukurikiranyeho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rutangaza ko nyuma yo gufata uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, bugiye gushyikiriza Dosiye ye ubushinjacyaha kugira ngo buyifateho umwanzuro.

Ubu nibwo butumwa RIB yanyujije kuri Twitter:

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →