Bugesera: Bamwe mu bagize itsinda rikekwaho gutega abantu rikabambura batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, iravuga ko kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019 yafashe bamwe mu bagize itsinda ry’abasore n’inkumi bategaga abaturage nijoro rikabambura ibyabo. Abafashwe ni uwitwa Mwiseneza Eric ufite imyaka 21, Ndahiro Clement w’imyaka 23, Uwera Claudine afite imyaka 24 na Umurerwa Leoncie ufite imyaka 20.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko mu mujyi wa Nyamata hari ahantu hihisha urubyiruko rukabambura. Polisi ikimara kumenya ayo makuru ngo yahise itegura igikorwa cyo gufata abo bantu.

Yagize ati:”Hari abaturage bo mu mujyi wa Nyamata mu minsi ishize batugejejeho ikibazo ko hari abantu babatega bakabambura mu masaha ya nimugoroba hatangiye kwijima (mu kabwibwi). Twahise dutegura igikorwa cyo gufata abo bantu nibwo abapolisi bahise bajya aho hantu mu ijoro rimwe bahafatira bariya basore n’abakobwa bane”.

CIP Twizeyimana avuga ko bakimara gufatwa biyemereye ko basanzwe bategera abantu aho mu mujyi wa Nyamata, ibyo bamaze kwiba bakajya kubigurisha. Bavuga ko bakunze kwambura abagore n’abakobwa aho babashikuza amasakoshi yabo, kwambura amatelefoni abantu baje bayavugiraho cyangwa bayacanye barimo kumurika. Uru rubyiruko kandi ngo ntirwatinyaga no gutega abagabo n’abasore rukabakuramo amakote n’inkweto bakajya kubigurisha.

Hakizimana Joseph w’imyaka 40 avuga ko tariki ya 11 uku kwezi yanyuze aho hantu mu mujyi wa Nyamata bamwambura telefoni ebyiri yari afite zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 buri imwe. Ni mu gihe uwitwa Ntwari Abdallah w’imyaka 43 we ngo baherutse kumutega bakamwambura telefoni ebyiri, imiguru ibiri y’inkweto yari avuye kugura ndetse n’ingofero yari yambaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage batanze amakuru bariya bantu bagafatwa, ariko yakanguriye abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Yagize ati:”Turashimira abaturage batugejejeho amakuru tukabasha gufata bariya banyabyaha, turakangurira abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano binyuze mu marondo ya nijoro. Bakamenya ahantu hakunze kuvugwa ibikorwa bibi nko kuhanywera ibiyobyabwenge ndetse no kuhategera abantu bakabambura bakaba ariho bibanda”.

Abafashwe Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamata kugira ngo bakorerwe dosiye. Ni mu gihe hakirimo gushakishwa abandi bakoranaga n’uru rubyiruko rwamaze gufatwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →