Abagabo babiri bakekwaho gushuka abantu ko bagurisha imashini ikora amafaranga bafashwe

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019 nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga yafashe abasore babiri aribo Ntambara Jean Marie Vianney ukomoka mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo na Bikorimana Aimable ukomoka mu karere ka Bugesera mu murenge wa Maranyundo. Aba basore, bafatanwe akamashini babeshyaga ko gakora amafaranga, bakaba barafatiwe muri gare ya Nyanza ya Kicukiro.

Nk’uko Bikorimana Aimable abyivugira, ngo hari umusore witwa Jean Marie ariwe nyiri ako kamashini (uyu aracyashakishwa) bahuriye mu karere ka Bugesera amubwira ko afite akamashini gakora amafaranga, amusaba kumushakira ukagura akazamuhemba.

Bikorimana yagize ati: “Uwo Jean Marie atuye i Kigali, yaje iwacu mu Bugesera arambwira ngo mushakire umukiriya ugura akamashini afite gakora amafaranga. Yambwiye ko tuzakamugurisha amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice njyewe akazahita ampemba ibihumbi ijana”.

Bikorimana avuga ko yafashwe yari yaje i Kigali azanye n’uwo mukiriya wari ugiye kugura ako kamashini gakora amafaranga.

Polisi ijya gufata Bikorimana yamusanganye na Ntambara Jean Marie Vianney wari ufite ako kamashini, akaba yari yagahawe na Jean Marie ngo agashyire abo bakiriya nawe amuhembe amafaranga ibihumbi ijana.

Ntambara yagize ati: “Ntambara yaranyegereye ambwira ko afite imari ashaka kugurisha, ampa telefoni z’abo bantu bazayigura, ambwira n’aho tuzahurira muri gare ya Nyanza ya Kicukiro. Ako kamashini narakajyanye ndetse na Jean Marie yari yabimbwiye ko gakora amafaranga, Polisi yadufashe turimo guciririkanya amafaranga baduha”.

Aba basore bombi bavuga ko Jean Marie batazi irindi zina rye, gusa arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano. Nubwo aba basore bagurishaga kariya kamashini bavuga ko gakora amafaranga, siko bimeze kuko ni ubushukanyi bakoresha kugira ngo bibe abantu.

Aha niho umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi akangurira abanyarwanda kwitondera abantu bababeshya ko bakora amafaranga cyangwa ubundi bushukanyi.

Ati: “Muri iki gihe abantu barimo gushakisha mafaranga mu buryo butandukanye. Abantu bagomba kwirinda umuntu uza abizeza ibitangaza, akamashini ka bariya basore mu by’ukuri ntigakora amafaranga, bafite ukuntu basiga umuti impapuro bakakubwira ko zigiye guhinduka amafaranga bakabumba ako kamashini kabo, bakabumbura bakakwereka amafaranga mazima bari bashyizemo bakagushuka ko ari za mpapuro zahindutse amafaranga”.

CIP Umutesi yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya basore bafatwa kuko biri muri gahunda yo gukumira icyaha kitaraba. Aba basore bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Ingingo yaryo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →