Musanze: Kwihugiraho kwa bamwe mu babyeyi bishyira abana mu bibazo by’imirire mibi

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nkotsi n’indi iwukikije ho mu karere ka Musanze bahamya ko ukwihugiraho kw’ababyeyi bituma bibagirwa inshingano bafite ku bana babo n’uburenganzira babagomba mu kubategurira indyo ikwiye (yuzuye) bigatuma hari ubwo bisanga baguye mu bibazo by’imirire mibi.

Iyanze Providence, yaganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com wamusanze ku kigo mbonezamirire cy’ikigo nderabuzima cya Nyakinama, ahamya ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana, rimwe na rimwe ibashyira mu kurwara bwaki n’ibindi bibazo by’ubuzima bikururwa no kwihugiraho kwa bamwe mu babyeyi bakibagirwa inshingano ku bana.

Ati “ Ntacyo badukorera hano mubyo kurya by’abana tutabona aho iwacu kuko nk’imboga ziranimeza hirya no hino utazifite iwawe wazisoroma ku muturanyi no ku nzira, tujya gushakisha imibereho nubwo wenda ayo tubona atari mesnhi ariko ntabwo wabura ifunguro ry’umwana ahubwo kenshi ntabwo tubitaho, twihugiraho ugasanga turanabibagiwe tukibwira ko ari nk’abantu bakuru kuko uramubyukana ukajya gushaka ubuzima, rimwe na rimwe akaza kurira ku isaha nawe ubiboneye, yaba ikijumba uriye ukaba aricyo umuha, ejo ukabona yaguye mu mirire mibi”.

Akomeza avuga ko umubyeyi abona uburemere bw’ikibazo yiteje akanagiteza umwa we igihe atangiye kuyoboka kwa muganga aho kujya gushakisha ibitunga urugo. Kuri ibi kandi anongeraho ko hari n’ubwo mu rugo haba hari amakimbirane bityo kudahuza kw’abagize urugo ugasanga umwana kenshi niwe uba igitambo kuko abura umwitaho agatangira kurwaragurika no kugira ibibazo by’imirire mibi.

Bimwe mubyo abana bari mu mirire mibi bahabwa kwa muganga.

Undi mubyeyi, avuga ko kwita kumwana neza ari ukugira agakono ke, igihe wamuteguriye ibyo kurya ukamwicara iruhande, ukamugaburira akarya agahaga, ukamenya koko ko abiriye ngo kuko hari n’igihe agaburirwa n’abandi ntibamwiteho uko bikwiye.

Ati“ Nk’ubu ndi hano kwa muganga nakagombye kuba nagiye guca inshuro. Kenshi usanga nka hano mucyaro iwacu umubyeyi atekereza cyane ku kujya guhinga cyangwa se gushakisha ibitunga urugo akibagirwa kwita ku mwana. Mu rugo tuba dufite ibyo twagaburira umwana, nta nubwo biba bihenze ahubwo hari igihe usanga ari uburangare. Kuza hano kwa muganga si byiza kuko twakabaye turi gukora ibindi bintu”.

Nyirasafari Scholastique, umukozi ushinzwe imikurire y’abana mu kigo nderabuzima cya Nyakinama, avuga ko abagana ikigo nderabuzima muri rusange bigishwa ibyo gutegura indyo y’umwana, isuku n’isukura, gutanga Mituweli hakiri kare kugira ngo babashe kwivuza no kuvuza umwana hakiri kare, bakabigisha ingengabihe y’uko bagomba kugaburira abana n’ibindi bibafasha kwita ku buzima bw’umwana hitabwa cyane ku mirire ye.

Nyirasafari, avuga ko muri rusange ibyo baha ababyeyi bazanye abana kwa muganga ibyinshi usanga nabo ubwabo baba babifite aho batuye, ariko kubera ibibazo byo kwihugiraho n’amakimbirane mu muryango ugasanga niho umwana agwa.

Mu babyeyi bafite abana bari kwitabwaho mu kigo nderabuzima cya Nyakinama aho Nyirasafari akora, avuga ko kuri ubu bafite abana babiri bari mu mutuku, bakagira umwe ubyimbye hamwe n’abandi cumi na barindwi bari mu ibara ry’umuhondo.

Nyirasafari Scholastique.

Ibibazo bikomereye umuryango muri uyu murenge wa Muko n’ahawukikije, ibiza ku isonga mu bibangamira imirire iboneye y’umwana, nk’uko Nyirasafari abivuga, byiganjemo iby’amakimbirane yo mu muryango, ukwihugiraho kwa bamwe mu babyeyi, abakobwa babyariye iwabo cyangwa se abana baterwa inda, hakaba n’ikibazo cy’abagore bafite abana baba baratandukanye n’abagabo bashakanye n’ibindi bibishamikiye ho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →