Canada ibaye igihugu cya Kabiri gifatiriye indege ya Air Tanzania nyuma ya Afurika y’epfo

Indege nshya ya Air Tanzania yafatiriwe ku kibuga cy’indege muri Canada. Bubaye ubugira kabiri indege y’iki gihugu ifatirwa kuko ubushinze yari yafatiwe muri Afurika y’epfo. Intandaro ni umuhinzi wareze iki gihugu cyamunyaze ubutaka bwe mu myaka y’ 1980, akagitsinda ariko kikaba ki kimurimo akayabo k’amamiliyoni y’amadorali.

Urubanza uyu muturage ukomoka muri Namibia yareze mo igihugu cya Tanzania, ahantu yabaye rushingiye ku butaka bwe yambuwe n’iki gihugu nyuma akaza kugitsinda, aho Tanzania yaciwe amamiliyoni y’amadorali na n’ubu itararangiza ku mwishyura, ari nayo ntandaro y’uko uyu muturage yiyambaje Afurika y’epfo ku ikubitiro indege ya Air Tanzania igafatwa nubwo nyuma yarekuwe, ubu noneho akaba yiyambaje Canada.

Nyuma y’uko Leta ya Canada yiyambajwe n’uyu muturage igafatira iyi ndege, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania ariwe Palamagamba Kabudi yavuze ko Canada ibyo yakoze ari igikorwa cya gashakabuhake kigamije gukoma mu nkokora iterambere ryayo.

Uyu muhinzi, Hermanus Steyn, ukomoka muri Namibia yambuwe isambuye yahingagamo imyaka inyuranye irimo nk’ibishyimbo. Leta ya Tanzania yari igamije kwisubiza ubutaka, iza no kumufungira amayira y’uko atemerewe gukandagira ku butaka bw’iki gihugu.

Hermanus kandi, uretse kuba yarambuwe ubutaka bwe, yanambuwe imodoka zibarirwa mu magana, yamburwa ibikoresho bitandukanye by’ubuhinzi, yamburwa indege nto zibarirwa mu macumi nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga. Nyuma nibwo yaje kwitabaza inkiko ngo zimurenganure ku bw’amahirwe aratsinda ndetse urukiko rutegeka ko ahabwa indishyi zisaga Miliyoni mirongo itatu z’amadolari ya Amerika.

Mubyo Leta ya Tanzania irimo kuzira bishobora no kuzakomeza kuyikururukaho, ni ukuba itarabasha kwishyuka uyu muhinzi indishyi imugomba. Mu kwezi kwa Munani uyu mwaka wa 2019 nibwo Afurika y’Epfo yari yafatiriye indi ndege ya Air Tanzania n’ubundi ku kibazo cy’uyu muhinzi udahabwa ibyo yatsindiye.

Perezida Magufuri, ubwo yajyaga ku butegetsi mu mwaka wa 2015 yasanze Kompanyi ya Air Tanzania ifite indege imwe rukumbi asezeranya ko azongera umubare wazo. Amafaranga y’amadorari agera kuri Miliyoni 33 niyo y’indishyi bivugwa ko Tanzania imaze kugeramo uyu muhinzi harimo n’ubukererwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →