Buruseli : Hamaze kuvugwa ba Neretse batatu bose bafite aho bahuriye na Jenoside

Kuri uyu munsi wa 12 wurubanza rwa Neretse Fabien uburanira mu rukiko rwa rubanda i Buruseli mu Bubiligi, hasomwe ubuhamya bwa Rusatira witabye Imana mu 2017. Uyu wari mu ishyaka MDR ritavugaga rumwe nubutegetsi, agaruka kuri ba Neretse batatu : umusirikare, uwuri CDR nuyu wari muri MRND.

I saa kumi niminota icumi ku isaha ya Buruseli, nibwo umucamanza Sophie Leclerq yasomye ubuhamya bwa Rusatira wakomokaga kuri Shyira ariko akaba yarabaga mu mujyi wa Ruhengeri.

Mu buhamya bwe agaruka ku bantu bitwa ba Neretse bose bafite aho bahurira na Jenoside kandi bakomoka bose mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, uhereye kuri uyu uburana wavukaga muri Komini Ndusu.

Undi uvugwa ni uwari umusirikare ku ipeti rya Liyetona, ndetse nundi wayoboraga uruganda rwishwagara mu Ruhengeri.

Ubuhamya bwa Rusatira Eugene John, bwafashwe tariki ya 1/10/2010, aza gupfa tariki ya mort 1/12/, ariko anavuga ko hari ubundi bwinshi yagiye atanga mu nzego za Leta.

Muri ubwo buhamya avuga ko azi neza Neretse Fabien. Maze  ati, « Nzi Neretse kuva kera, yari nkImana mu Mataba. Neretse yaje mu Ruhengeri muri meeting ya MRND, na Gatonde naramubonye. Gusa mu gihe cya Jenoside sinamubonye kuko nabaga mu mujyi, mu bwicanyi bwo mu Ruhengeri sinamubonye».

Undi witwa Neretse Rusatira avuga, ni uwari mu ishyaka rya CDR, ngo akaba yari umuyobozi wuruganda rwishwagara mu Ruhengeri.

Ati, « Hari undi witwa Neretse wabaga hano mu Ruhengeri ubu yarahunze. Yari  umuyobozi winterahamwe yabaga muri CDR, yayoboraga uruganda rwishwagara. Bica abatutsi namubonanye ari kumwe na Nzanana batembera ».

Uyu Nzanana Dismas uvugwa ni uwayoboraga Superefegitura ya Busengo mu Bukonya, ubu akaba nawe ategerejwe mu bazatanga ubuhamya kuri Neretse ; we na Bigirimana Jean Sauveur wari Burugumesitiri wa Komini Ndusu.

Neretse wumusirikare we ni uwo muri Komini Mukingo, akaba yari Liyetona mu nzirabwoba. Uyu ni nawe bivugwa ko yitiranijwe nuyu uburana. Ubu aba mu Bubiligi, yagombaga kugera imbere yurukiko agatanga ubuhamya, ariko yaje kurwandikira avuga ko atakibonetse kubera iterabwoba avuga ko akorerwa nubuyobozi bwu Rwanda, aho avuga ko yabwiwe ngo « natanga ubuhamya bazamuhimbira ibyaha, bamushakire abamushinja nawe afungwe ».

Rusatira anavuga ko uyu atakwitiranywa na Liyetona Soteri, ngo kuko we atari ashyigikiye ubwicanyi, ikindi we ngo akaba akiri no mu kazi mu Rwanda.

Uhagarariye ubushinjacyaha bwUbubiligi muri uru rubanza, akomeza ashimangira ko muri abo ba Neretse batatu bavugwa, uburana ari we nyawe, Fabien.  Arnaud dOultremont ati, « umutangabuhamya Rusatira arasobanura ko ba Neretse ari benshi ariko uwo tuvuga hano ni uyu.

Abatutsi Busengo biciwe ku rukiko rwUbujurire mu Ruhengeri

Uyu Nzanana Dismas uvugwa yari Superefe wa Busengo. Ubwicanyi bwabatutsi mu Ruhengeri Rusatira avuga, ni abari batuye Busengo na Janja, bakaza kujyanwa mu mujyi wa Ruhengeri byitwa ko bahungishijwe, bashyirwa mu cyari urukiko rwubujurire nyuma bakaza kuhicirwa.

Rusatira ati,« Mu mujyi wa Ruhengeri, abatutsi bakuwe Busengo bazanwa ku rukiko rwubujurire mu Ruhengeri. Bazanywe na Daihatsu yera ya superefegitura itwawe na Nzanana ubwe. Nijoro twumvise urusaku, bari kubica, hitabajwe interahamwe za Komini Mukingo. Uwo Neretse, Nzanana na Kajerijeri (wayoboraga Mukingo) barimo babyina bishimana n’interahamwe kubera ubwo bwicanyi ».

Uru ni urugero abunganira Neretse bavuga ko rugaragaza Jenoside byukuri. Umwe muri bo ati, « Rusatira aravuga ko abatutsi bajyanwe mu Ruhengeri babeshywa ko bagiye kurindwa, naho bagiye kwicwa. Aha niho harimo kugambirira gutsemba burundu igice cyangwa itsinda ryabantu bahuje ubwoko, nkuko Jenoside bivuga ».

Rusatira avuga ku rupfu rwa Mpendwanzi,

Umutangabuhamya utakiriho, avuga ko Neretse yagize uruhare mu rupfu rwa Mpendwanzi Joseph. Ati, « Mpendwanzi yabaga muri MDR nkanjye, yari atuye  muri Segiteri Kabingo muri Ndusu. Yari umuhutu, yatwawe mu modoka ya Neretse ».

Rusatira avuga ko « interahamwe zari nkabasazi », abunganira Neretse bakavuga ko ibi numukiriya wabo yatangiye abivuga. Gusa bakavuga ko ibya Mataba Rusatira arakekeranya, avuga ibyo yabwiwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →