Buruseli: Mu rubanza rwa Neretse icyifuzo cy’uwashakaga ko itangazamakuru risohorwa cyanzwe

Nyuma y’uko urukiko rwiherereye ubugira gatatu, uyu munsi wa 13 warwo rwamaze isaha yose mu mwiherero, hasuzumwa niba rwaha agaciro icyifuzo cy’umutangabuhamya wasabaga ko yavuga nta tangazamakuru rihari.  Rwanzuye ko urubanza rukomeza mu ruhame, itangazamaku ridahejwe.

Uyu mutangabuhamya wakatiwe burundu akaba afungiye mu Rwanda, yasabye ko itangazamakuru ryahezwa mu gihe yatangaga ubuhamya bwe kuri Video conference (yatangaga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga) ari mu Rwanda. Urukiko rwamaze kwiherera rutangaza ko icyifuzo cye nta shingiro gifite, maze urubanza rukomeza mu ruhame rwa bose hagendewe ku itegeko 6.1 rirebana n’ibyo kumvwa mu ruhame.

Umunyamategeko Kanyarushoke Juvens, yabwiye intyoza.com ko kuba umutangabuhamya yasaba urukiko ko itangazamakuru rihezwa igihe arimo kuvuga, ngo ari icyifuzo gisuzumwa n’urukiko rwabona gifite ishingiro kikemerwa. Ibi ngo akenshi bijyana n’ubusesenguzi bw’umucamanza ku kibazo cyangwa impungenge zagaragajwe.

Nyuma y’izi mpaka ndende, harebwa niba itangazamakuru ryahezwa mu rukiko, nyuma kandi y’aho rwemereje ko urubanza rubera mu ruhame itangazamakuru ridahejwe, uyu mutangabuhamya ntabwo yabashije gukomeza ubuhamya bwe kuko ikoranabuhanga ryabaye imbogamizi hagafatwa icyemezo cy’uko hakomeza undi.

Soma inkuru bijyanye hano: Buruseli: Umutangabuhamya mu rubanza rwa Neretse yikomye itangazamakuru asaba ko risohorwa

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →