Buruseli: Umutangabuhamya mu rubanza rwa Neretse yikomye itangazamakuru asaba ko risohorwa

Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019 ku munsi wa 13 w’urubanza rw’umunyarwanda Neretse, uburanira mu rukiko rwa rubanda i Buruseli mu Bubiligi, hari umutangabuhamya (arafunzwe) wahoze ari superefe mu Ruhengeri. Yikomye itangazamakuru asaba ko ryasohorwa mu rukiko akabona kuvuga.

Ubusabe bw’uyu mutangabuhamya, bwateje impaka mu rukiko kugeza ubwo gufata icyemezo niba itangazamakuru risohorwa cyangwa ridasohorwa byanze  bagahitamo kujya mu mwiherero wakozwe ubugira kabiri.

Uruhande rwa Neretse kimwe n’abamuburanira n’abandi bari ku ruhande rwe nibo bashyigikiye ko uyu mutangabuhamya yavugira mu muhezo, ahatari itangazamakuru, mu gihe ubushinjacyaha ndetse n’abaharanira inyungu z’abatanze ikirego (Parties Civiles), basanga nta mpamvu yo gusohora itangazamakuru.

Uyu mutangabuhamya yabajijwe impamvu adashaka itangazamakuru, ati” Njye ndafunzwe, kandi mfite imiryango n’incuti, media(itangazamakuri) ijya ihindura inkuru kandi sinabasha kuyivuguruza, igihe ntayishimiye, hari igihe byagira ingaruka ku ncuti zanjye cyangwa abavandimwe. Nakatiwe BURUNDU, uruikiko rwa gacaca nirwo rwankatiye, abanyarwanda tugira imiryango myinshi, ababyara, sinshaka ko ubuzima bwanjye bwajya ku maradio”.

Imiryango idafite aho ibogamiye yahawe ijambo, ivuga ko urubanza rubaye mu muhezo ntacyo rwaba rumaze. Ubundi mu mategeko, urukiko rwemera umuhezo iyo rubona ko hari risk ( ingaruka) zikomeye ku mutangabuhamya. Umwanzuro ushobora kuva kuri izi mpaka ushobora kuzagira ingaruka mu manza zindi zizakurikira.

Urukiko rugiye kwiherera ku nshuro ya gatatu….

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →