Buruseli:  Mu rubanza rwa Neretse undi mutangabuhamya yasabye ko itangazamakuru rihezwa

Urubanza rugitangira muri iki gitondo cyo kuwa 27 Ugushyingo 2019 i Buruseri mu Bubiligi mu rukiko rwa rubanda, uwahoze ari Burugumesitiri mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri yifuje ko itangazamakuru rihezwa akabona gutanga ubuhamya.  Akimara gutanga icyifuzo cye, uyu mutangabuhamya ufungiye mu Rwanda kubera ibyaha yahamijwe bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urukiko rwafashe umwanya rujya kwiherera rugaruka rwanzura ko ubusabe bwe buteshejwe agaciro, ko urubanza rukomeza mu ruhame itangazamakuru ridahejwe.

Icyifuzo cy’uyu mutangabuhamya, kije nyuma y’uko ku munsi wa 13 w’uru rubanza undi mutangabuhamya nawe ufungiye mu Rwanda wahoze ari Superefe mucyahoze ari Perefegitura Ruhengeri asabye ko itangazamakuru rihezwa akabona gutanga ubuhamya ariko nawe birangira urukiko rwanzuye ko icyifuzo cye kitahabwa agaciro.

Kuri uyu wahoze ari Superefe, impaka ku cyifuzo yahaye urukiko zabaye ndende ndetse no gufata umwanzuro bibanza kugorana kuko byasabye ko urukiko rujya mu mwiherero inshuro eshatu, ariko n’ubundi birangira icyifuzo cye giteshejwe agaciro.

Avuga kuri uyu mutangabuhamye wahoze ari Burugumusitiri, Me Flamme wunganira Neretse yagize ati, « Uyu ari mu batangabuhamya batatu bumviswe hano, bemera ibyo bavuze mbere, nta kujijinganya, nta kubanza kwibaza, kandi aravuga ibisa neza n’ibyo yavuze mbere, ni umutangabuhamya wo kwizerwa(credible) ». Ku munsi wa 14 w’uru rubanza, mu batangabuhamya bamaze kunyuraimbere y’inteko iburanisha, uyu wunganira Neretse yemera ko batatu aribo bavuga ukuri.

Uyu mutangabuhamya wahoze ayobora Komini imwe muzari zigize Perefegitura ya Ruhengeri, abajijwe ku byaha afungiye niba yarabyemeye, ndetse n’urukiko rwamukatiye, yasubije ati ” Ndasubiza kimwe ibindi ni ibyanjye ntazana hano, kubera ko mwavuze ko audience ari public( urubanza rubera mu ruhame). Nakatiwe n’Inkiko, ni gacaca. Yasabye kandi ko byaba byiza bamweretse uwo Neretse abazwaho niba akiriho cyangwa atakiriho, asubizwa ko ntacyo abaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →