Buruseli: Neretse yerekanye inyandiko yahawe n’umutangabuhamya biteza urujijo n’impaka

Ku munsi wa 15 w’urubanza rwa Neretse uregwa ibyaha bya Jenoside rubera I Buruseli mu Bubiligi, habonetse inyandiko itunguranye itavuzweho rumwe n’impande zose. Umutangabuhamya arayihakana, uregwa ntiyemera kuvuga uwayimuhaye mu 2010; kandi iriho umukono wa 2019.

Hakiri mbere ya saasita kuri uyu wa kane tariki 28 Ugushyingo 2019, umucamanza uyoboye iburanisha mu rukiko rwa rubanda, Sophie Leclerq yabwiye umutangabuhamya wumvwaga ku ikoranabuhanga ati, “ Neretse yaduhaye indangamuntu yawe iriho aya magambo: bwana Neretse, njyewe…….(umutangabuhamya) nemeye kukurenganura kuko uzira akarengane”.

Ni inyandiko bivugwa ko yasinywe tariki 16 Kanama 2019, ikaza kugezwa ku uregwa tariki 18 z’uko kwezi. Nubwo umutangabuhamya ayihakana, uregwa we avuga ko yayishyikirijwe n’umuvandimwe we mu mwaka wa 2010.

Umucamanza:  Neretse, uru rupauro rwavuye he?

Neretse ati, “yaruhaye abo mu muryango wanjye mu 2010”.

Umucamanza: nonese ko rusinye 2019, waruhawe nande?

Nereste: uwarumpaye sinamuvuga kubera umutekano we.

Umucamanza (abaza umutangabuhamya): iyi ndangamuntu ni iyawe?

Umutangabuhamya: yego ni iyanjye rwose

Umucamanza: ko Neretse avuga ko waruhaye umwe mu bagize umuryango we?

Umutangabuhamya: Ntaho nigeze mpurira n’umuryango usibye tuburana muri Gacaca muri za 2003. Nta nyandiko nigeze mbaha.

Abahagarariye abatanze ikirego babaza umutangabuhamya bati, “ Inyandiko yatanzwe na Neretse hari icyo ikubwiye”?

Umutangabuhamya: Ni ubwa mbere ndubonye, indangamuntu ijya gusa n’iyanjye, ariko umukono ni umwiganano.

Abahagaraiye abatanze ikirego babwira inteko: Uyu mutangabuhamya ni umwana w’uwishwe muri Jenoside wabyiboneye, Neretse akazana inyandiko mpimbano mu rukiko, ibi birakabije.

Umwe mu bunganira uregwa: ubushinjacyaha bwagakoze iperereza kuri iyi nyandiko.

Umushinjacyaha: iperereza risaba guhera ku nyandiko y’umwimerere (original), none hano hari copie ya copie ya copie ya copie ya photocopie; imaze gufotorwa incuro nyinshi.

Uwunganira uregwa: umushinjacyaha avuga ko inyandiko itari umwimerere kandi mutabirebye? Ubwo umukiriya wanjye mumuhamije ikindi cyaha cy’inyandiko mpimbano kandi akiri umwere?

Ikibazo cy’inyandiko si ubwa mbere giteje impaka muri uru rubanza, kuko no mu cyumweru gishize uregwa yazanye inyemezabwishyu y’umutangabuhamya ayiha urukiko ngo ruzayishyure.

Byateje umwuka mubi kuko abahagarariye abatanze ikirego bavugaga ko uruhande rw’uregwa rubonana kenshi n’abatangabuhamya.

Nyamara ku ruhande rw’uregwa, abamwunganira bakavuga ko umutangabuhamya yeretse iyo nyemezabwishyu umwanditsi w’urukiko akayitera utwatsi ko itakwishyurwa kubera uburemere bwayo, noneho umutangabuhamya watahaga kure ahitamo kuyiha umwe mu bagize umuryango w’uregwa ngo ayishyikirize urukiko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →