Kamonyi: Abakoresha ikiraro cya Mukunguri bari mu bibazo niba badatabawe mu maguru mashya

Ikirararo cya Mukunguri gihuza akarere ka Kamonyi na Ruhango, kikaba cyakoreshwaga mu koroshya ubuhahirane n’imigenderanire mu baturage ariko amezi ashize arenga abiri giciwe n’imodoka. Muri ibi bihe by’imvura abakinyuraho no nko guhara ubuzima. Barasaba gutabarwa.

Abaturage ku mpande zombi, haba ku ruhande rw’Akarere ka Ruhango ndetse na Kamonyi bavuga ko bakomeje gutakamba basaba ko bakorerwa ikiraro imvura itaragwa babuze ubumva none ngo ubuzima bwabo buri mu kaga kubera imvura.

Aha ni igihe igikamyo cyasenyaga ikiraro kikagwamo.

Imvura itaragwa aba baturage bari barihimbiye akayira banyuragaho n’amaguru hepfo gato y’aho ikiraro cyaguye ariko ubu kubera imvura nyinshi yaraharengeye, abambuka ni ukunyura mu byuma by’ikiraro byaguye aho bigaragara ko uwanyerera gato yagenda agiye. Hejuru y’ibi bavuga ko kubera ko ibyatsi n’imyanda bifatwa mu byuma byaguye mu kiraro amazi ashobora kurengera imirima y’imiceri nabyo bikaba ibindi bibazo.

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi buvuga ko ibisubizo kirambye batarimo kukibona. Gusa babwiye intyoza.com ko bagiye gushaka uko baba bafatanije n’ubuyobozi bw’uruganda rw’umuceri rwa Mukunduri bagashaka ibiti byo kurwana ku baturage nibura bakabona inzira baba bakoresha mu gihe bagitegereje igisubizo.

Aha abaturage barambukira ku byuma, hagize unyerera gato ni ibibazo.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu abajijwe iby’iki kibazo kibangamiye abaturage no kuba ubuzima bw’abanyura kuri iki kiraro buri mu kaga, yabwiye intyoza.com ati“ Icyo cyo kiracyari ikibazo pe!. Urebye ukuntu abaturage bambuka biragoye, hateye ubwoba kuko umuntu ashobora kwambuka kuri biriya bintuza(ibyuma) agahanuka akagwa mu mazi kandi byaba ari issue (ikibazo) ndende (cyangwa ikibazo gikomeye)”.

Uyu muyobozi, akomeza avuga ko basabye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kubakorera ubuvugizi. Gusa ngo hagati aho bavuganye n’ubuyobozi bw’uruganda rutunganya umuceri rwa mukunguri, aho biyemeje gushaka uko birwanaho bakabona ibiti byambukiranya bagafasha abaturage mu gihe igisubizo kirambye kitaraboneka.

Baganizi Patrick Emile, umuyobozi wungirije wa RTDA yabwiye intyoza.com ko bitoroshye gukora iki kiraro muri ibi bihe by’imvura, gusa ngo barimo kuvugana n’abasirikare bagomba kucyubaka.

Ati “ Turimo ruraganira (discussing) n’abasirikare bariya ba Engineering brigade kuko nibo badufasha gukora imirimo yihutirwa nk’iriya! Nibo dushaka ko bakidusanira ariko rero muri ibi bihe by’imvura buriya kubaka ibiraro ntabwo biba byoroshye biba bisaba ko haboneka umucyo mukeya, ariko ikibazo turakizi turimo turakihutisha ngo gisanwe. Kitaranasanwa dushobora kuba dukoze akari temporary (k’igihe gito baba bakoresha), kabafasha kuba bambuka ”.

Amezi agiye gushira ari abiri ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi bubwiye intyoza.com ko iki kibazo cy’isenyuka ry’ikiraro kiri munzira zo gukemurwa ndetse ko babivuganye na RTDA. Ubuyobozi bwa RTDA kandi nabwo bwari bwatangaje ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe buraba bufite amafaranga yo gutunganya iki kiraro, ko ndetse imirimo izaba yatangiye none amezi agiye gushira ari abiri, abaturage batangiye guhura n’ibibazo bavugaga bishobora kuzababaho mu gihe cy’imvura.

Mu gusenyuka kw’ikiraro, Igikamyo cyagwananyemo n’umucanga.
Soma inkuru irambuye ku isenyuka ry’ikiraro n’impungenge z’abaturage bari bafite hano: Kamonyi/Ruhango: Abakoresha ikiraro cya Mukunguri barahangayitse bikomeye

Munyaneza Theogene/intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →