Gusambanya abana bikwiye kuba icyaha kidasaza-MoS Nyirarukundo Inyasiyana

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu(MoS), Nyirarukundo Inyasiyana, asanga icyaha cyo gusambanya abana gikwiye gushyirwa mu byaha bidasaza ku buryo n’ugikoze agatoroka aho azabonekera hose yazakiryozwa. Ibi yabivugiye I Kamonyi kuwa 25 Ugushyingo 2019 hatangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kubwa MoS Nyirarukundo Inyasiyana, avuga ko umuntu wese ukiri ku isi, ugihumeka ntaho aba akwiye guhungira ubutabera. Asanga icyaha cyo gusambanya abana gikwiye gushyirwa mu byaha mpuzamahanga ntigisaze, uwagikoze akaba yakurikiranwa igihe cyose n’aho ari hose nta kujenjeka.

Avuga ku basambanya abana bagahunga yagize ati“ Erega uwahunze nawe ntabwo yagiye mu ijuru, yahungiye ku Isi. Umuntu wese ukiri ku Isi, ugifite ubuzima ntashobora guhunga ubutabera. Harimo n’ababa barishe abantu bari muri ibyo bihugu by’amahanga ariko abantu bakabasangayo kuko uburyo buriho. Ntekereza rero ko iki cyaha gikwiye kujya mu byaha bikurikiranwa ku rwego mpuzamahanga ku buryo wa wundi wabikoze aho yaba ari hose nta kujenjeka”.

Kuba hari imibare myinshi igaragara hirya no hino y’abana basambanijwe ndetse bamwe bakabyara ariko ugasanga abafashwe bagahanwa bakiri bake ugereranije n’inda zatewe abana, asanga hakwiye gukazwa ingamba n’ubuhanga mu gushaka ibimenyetso aho kwitwaza ko ibimenyetso byabuze kandi bigaragara ko icyaha cyakozwe.

Avuga ko iki cyaha kidakwiye gufatwa nk’igihita gisaza ngo kuko umwana ashobora no kubyarwa agakura, ibimenyetso byari byarabuze bikaba byaboneka kurusha ibyavugwaga mbere. Niho ahera avuga ko ibimenyetso bidakwiye gushingira gusa mu gihe cyo kubyara ngo kuko hari ibyo utabona byose bishobora kunganirwa n’ibindi mu gihe umwana amaze no gukura kuko hari ubuhanga bushingiye ku ikoranabuhanga.

MoS Nyirarukundo Inyasiyana.

Mu Karere ka kamonyi mu gihe cy’amezi icumi ashize, ni ukuvuga guhera muri Mutarama kugera m’Ukwakira 2019, abana 187 barasambanijwe, mu gihe 72 muri bo babyaye. Hari kandi abakobwa 269 bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko nabo muri aya mezi icumi babyariye iwabo.

Soma inkuru bijyanye hano: Kamonyi: Abana 187 basambanijwe mu mezi cumi bamwe muri bo barabyaye

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka muri ubu bukangurambaga bwo gutangiza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina igira iti“Turerere u Rwanda turwanya isambanywa ry’abana”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →