Kamonyi: RIB iracyahura n’imbogamizi mu iperereza no gukumira ibyaha ku ihohoterwa

Ubuyobozi bw’ubugenzacyaha-RIB bukorera mu karere ka kamonyi butangaza ko bugihura n’imbogamizi ahanini zigendanye n’imyumvire y’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire iyo buri mu ikumira no kugenza ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi. Ibi RIB yabitangarije mu Murenge wa Musambira kuwa 25 Ugushyingo 2019 mu itangizwa ry’iminsi 16 y’ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Atanga ikiganiro cyibanze ku ihohoterwa rishingiye ku Gitsina, umukozi w’Ubugenzacyaha-RIB mu Karere ka kamonyi witwa Kayinamura, yabwiye abitabiriye uyu munsi ko ihohoterwa rishobora gukorerwa buri wese, yaba igitsina Gabo/Gore, umwana cyangwa se umuntu mukuru. Mu kiganiro yatanze, yagaragaje ko rikunze gukorerwa Abana n’Abagore, asaba uruhare rwa buri wese mu kurirwanya.

Kayinamura, avuga ku mbogamizi abakozi b’urwego rwa RIB bakunze guhura nazo mu gukumira no kugenza iki cyaha yagize ati “ Turacyafite ikibazo cy’imyumvire mike, aho usanga ababyeyi, abagabo cyane bahohotera abagore bashakanye cyane cyane ku ikoreshwa ry’imitungo. Ntabwo ihame ry’uburinganire baba baryubahiriza rigahura na ya myumvire. Hari kandi ubwo umugore mu rugo ahohoterwa akarihishira kubera ko wa mugabo ariwe umutunze. Icy’imyumvire kijyana n’icyo guceceka, gukumira cya cyaha no mu iperereza ibyo ng’ibyo biracyari imbogamizi”.

Akomeza avuga kandi  ati “ Haracyari wa muco w’uko umugabo yumva ko agomba gukora ibyo ashatse mu rugo nta kugendera kuri rya hame ry’uburinganire. Hari ikindi kibazo cy’ababana batarasezeranye, aho umugore aza kurega umugabo batasezeranye kumuhoza ku nkeke ugasanga rimwe na rimwe biratuma na ya nyito y’icyaha ihinduka bikaba wenda gukubita no gukomeretsa cyangwa ikindi kintu kubera ko batasezeranye”.

Muri ibi bibazo RIB ihura nabyo kandi, havugwamo ukutoroherana ari naho akenshi hagaragara abagore bahohotera abagabo kubwo kutumva ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire. Gusa nanone ngo nubwo bimeze bityo, ubufatanye bw’inzego zinyuranye ndetse n’abaturage butuma hari ibibasha gukumirwa ndetse n’iperereza rigakorwa kuko akenshi hari inyigisho zihabwa abaturage ku ihame ry’uburinganire n’icungwa ry’umutungo w’urugo bityo bakagenda bahindura imyumvire.

Kayinamura, yibukije buri wese ko iri hohoterwa rigira ingaruka ku mubiri. Ko umuntu ukubitwa usanga ahorana ibisebe, ubumuga, bikamwangiza mu myumvire no mu mitekerereze ugasanga arasa n’umuntu uhora yarahahamutse, yarahungabanye kubera ihohoterwa ahora akorerwa, cyangwa ari umwana ihohoterwa akorerwa n’abantu bakuru.

Avuga kandi ko iri hohoterwa rigira ingaruka kuri wa mutungo w’urugo kuko uwarikorewe ahora asiragira ajya kwivuza aho kwicara hamwe ngo akore. Ibi kandi ngo binabuza amahoro mu muryango, uko bayabura bikajyana no kuyabura mu muryango mugari, ku gihugu bityo iterambere rikadindira bikaba inzitizi z’amajyambere cyane ko iri hohoterwa rinagira ingaruka z’igihe kirekire kuwarikorewe.

Mu birego RIB yakiriye mu mwaka wa 2017-2018 mu gihugu, byari 3060 ku gusambanya abana, ibyagiye mu bushinjacyaha bikaregerwa inkiko ni 2996.

Mu byaha biza ku isonga harimo Gusambanya abana no guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, no gukoresha umutungo nabi nkuko uyu mukozi wa RIB I Kamonyi abivuga. Guhoza ku nkeke gusa mu mwaka wa 2017-2018 hakiriwe ibirego 1200 mu Gihugu, hoherezwa 1091 mu bushinjacyaha mu gihe gukoresha umutungo nabi hakiriwe 208 ibyoherejwe mu bushinjacyaha bikana 190. Umwaka wa 2018-2019 byariyongereye kuko hakiriwe 410 hakoherezwa 349.

Mu Karere ka Kamonyi, icyaha cyo gusambanya umwana kimwe no guhoza ku nkeke biri mubiza ku isonga mu byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Mu mezi atatu ashize ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Kanama kugera m’Ukwakira 2019, RIB yohereje mu bushinjacyaha ibirego 22 ku gusambanya umwana, mu gihe Guhoza ku nkeke byabaye 14.

Kayinamura / umukozi wa RIB Kamonyi.

Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, rivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →