Polisi yafatanye abantu 3 udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 6,800 bacuruzaga

Umutwe wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe gukumira no kurwanya ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Anti-Narcotics Unity (ANU) mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye mu gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019 yafashe abantu batatu bakoraga ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, mu ntara y’Iburengerazuba hafatiwe uwitwa Ingabire Donatha ufite imyaka 38 y’amavuko, uyu yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitanu.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage ariyo yafashije umutwe wa Polisi urwanya ibiyobyabwenge mu gufata abo banyabyaha.

Yagize ati: “Hari amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage bavuga ko uriya mugore (Ingabire Donatha) acuruza urumogi kandi arukura mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Abapolisi bagiye iwe koko barusangayo, yabanje gucika ariko nawe kuri uyu wa Gatatu yahise afatwa ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Gisenyi”.

Kuri uwo munsi kandi tariki ya 27 Ugushyingo ANU yafashe abandi bantu babiri bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro, uwitwa Uwimana Assouma w’imyaka 47 na Semugaza Jean ufite imyaka 29, bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1850, nabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma y’aho byari bimaze kumenyekana ko bacuruza urumogi.

Uwimana Assouma avuga ko yahaga udupfunyika tw’urumogi Semugaza Jean akajya agenda arucuruza mu bakiriya, no mu minsi ishize hari hafashwe undi musore  wafatanwe urumogi nawe avuga ko aruhabwa na Uwimana Assouma.

Uyu Uwimana Assouma avuga ko urumogi aruhabwa n’umuntu wo mu karere ka Rubavu bavuganira kuri telefoni akarumuzanira i Rwamagana, aha niho CIP Kayigi ahera akangurira abantu bakiri mu bikorwa byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa abafite igitekerezo cyo kubijyamo ko babyihorera kuko ubu ingamba zarakajijwe zo kubahashya. Yabasabye gushaka ubundi bucuruzi bwemewe n’amategeko bashoramo amafaranga yabo.

 

Yagize ati: “Bariya bantu iyo batarafatwa baba bumva ko bari mu kazi kabo neza, ariko nagira ngo mbabwire ko abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge, nibo baduha amakuru. Ikindi kandi ubu hari umutwe wa Polisi wihariye ushinzwe guhashya bariya bantu bakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge”.

Yakomeje avuga ko polisi y’u Rwanda itahwemye gukangurira abantu kureka ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge binyuze mu bukangurambaga kandi ko itazabireka ariko abanze kumva ntizareka kubashyikiriza ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakomeje asaba abaturage cyane cyane abaturiye umupaka kuwukoresha neza bakora ubucuruzi bwemewe bakareka ubucuruzi bubahombya.

Ati: “Bariya bacuruza ibiyobyabwenge n’izindi magendu iyo tubafashe bahomba amafaranga yabo ndetse bakanafungwa, turabakangurira gushaka ubundi bucuruzi bwemewe kandi burahari babushoremo amafaranga yabo.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera mu mirenge bafatiwemo kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →