RIB yataye muri yombi abakozi b’ibitaro bya Ngarama

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2019 rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi batatu b’ibitaro bya Ngarama mu ntara y’Uburasirazuba aho bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’inyandiko mpimbano na Ruswa.

Abakozi batatu bakekwaho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo mu bitaro bya Ngarama biherereye mu Ntara y’Uburasirazuba batawe muri yombi hashingiwe ku igenzura(raporo) ryakozwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, nk’uko byatangajwe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB.

Mu itangazo RIB yanyijije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yagize iti ” Hashingiwe kuri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta ya 2016-2017, RIB yafashe Harelimana Oreste ushinzwe ubutegetsi; Uwanziga Lydia ushinzwe abakozi na Irankunda Joseph umukozi w’ibitaro bakekwaho gukoresha nyandiko mpimbano no kunyereza umutungo mu bitaro bya Ngarama.

Ubu nibwo butumwa bwatangajwe na RIB:

Munyaneza Theogene/intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →