Kamonyi: Ababyeyi bagomba kuva mubyo guhishira abasambanya abana-Prof. Sam Rugege

Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda, Prof. Sam Rugege kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2019 yasabye abantu gucika ku ngeso yo guhishira abakora ibyaha. By’umwihariko, asaba ababyeyi kudahishira abasambanya abana n’ababahohotera mu buryo bwose. Hari mu gikorwa cy’umuganda wakorewe mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Taba, aho yanatangije icyumweru cy’uburenganzira bwa muntu.

Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, avuga ko abana basambanywa n’abahohoterwa mu buryo butandukanye usanga ari benshi, ariko abakurikiranwa mu nkiko bakaba bake kuko abafite ibimenyetso batabitanga kubera guhishira abanyabyaha.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga , Sam Rugege yabanje mu gikorwa cy’umuganda w’ahazubakwa ibyumba 5 by’amashuri.

Ati“ Abantu bagomba kubigiramo uruhare rugaragara. Ahenshi tubura ibimenyetso kubera ko abakabaye bafite ibimenyetso bahishira abakoze ibyaha kubera impamvu zitandukanye. N’Ababyeyi nabo hari abadashaka kuvuga ko abana babo bafashwe ku ngufu kugira ngo bitazabagiraho ingaruka, abantu batazabimenya wenda abana babo ntibarongorwe, ibintu nk’ibyo….!”.

Akomeza ati“ Ibyo bagomba kubivamo, bagatunga agatoki kugira ngo abakoze ibyaha bakurikiranwe. Igihe icyaha cyakozwe nk’icyo cyo gufata umwana ku ngufu, ababikorewe babivuge, ababimenye nabo bajye kubivuga hanyuma ibimenyetso bifatwe kare uwakoze icyaha ahanwe kandi n’ababeshyerwa bikagaragaza ko ataribo bakoze ibyo byaha”.

Muri iki gikorwa cy’umuganda, urukiko rw’ikirenga n’abakozi batandukanye bo mu bucamanza bifatanije n’Abanyarukoma mu kagari ka Taba gusiza ahazubakwa ibyumba by’amashuri bitanu n’ubwiherero butandatu.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yakiranwe ubwuzu n’abakuwe mu bwigunge n’urukiko ayobora, aho rwabahaye umuriro na Televiziyo.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege yasuye kandi umudugudu urimo imiryango y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho babafashije bakabaha umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba ku ngo 16, babakuye kandi mu bwigunge babaha Televiziyo ( TV Screen) zibafasha gukurikirana amakuru yo mu Rwanda no hirya no hino.

Prof. Sam Rugege, yanatangije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu, asaba buri wese kubuharanira, yibutsa ko buri wese akwiye gutungira agatoki inzego z’ubuyobozi aho abona bwahunganijwe cyangwa se uwo abona ubuhungabanya kugira ngo afatwe. Ni icyumweru kizasorezwa mu karere ka Bugesera tariki ya 10 Ukuboza 2019, kikazarangwa n’ibikorwa byiganjemo ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwita no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Ibyishimo byari byose nyuma y’umuganda.

Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi yashimiye urukiko rw’ikirenga n’abakozi barwo muri rusange ku bikorwa byiza bakoreye abanyakamonyi by’umwihariko gufasha aba barokotse Jenoside. Yashimye kandi ukuza kwifatanya mu muganda wo kubaka ibi byumba by’amashuri aho ngo bizagabanya ubucucike mu mashuri, bigafasha abana kugabanya intera yari hagati y’aho baturuka bajya ku ishuri bityo ibi ngo bikaba bizanafasha kuzamura ireme ry’uburezi.

Madame Kayitesi Alice/Mayor Kamonyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →