Kamonyi: Mu burenganzira bwa muntu urubyiruko rurasabwa impinduka zitegerejwe mu Gihugu

Perezidante wa Komisiyo y’igihugu y’uburengazira bwa Muntu, Madame Nirere Madeleine wifatanije n’Abanyarukoma, mu Kagari ka Taba mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2019, yasabye urubyiruko kuba umusingi w’impinduka mu bice bitandukanye no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Igikorwa cy’uyu muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo cyahuriranye no gutangiza icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu aho insanganyamatsiko y’umwaka igira iti“ Rubyiruko haranira kurengera uburenganzira bwa muntu witeza imbere”.

Prof. Sam Rugege, Perezida w’urukiko rw’ikirenga niwe watangije ku mugaragaro iki cyumweru, aho yibukije abantu ko buri wese akwiye kubuharanira, abantu bakirinda ibihungabanya ubu burenganzira, ushaka kubuhangabanya bakamugaragariza inzego z’ubuyobozi kugira ngo akurikiranwe.

Madame Nirere, avuga ko urubyiruko rufite imbaraga, ubwenge n’ubushobozi bwo gukora kandi rugahindura byinshi byiza biganisha ku iterambere. Ko bityo rusabwa kuba umusingi w’impinduka mu mikorere no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Madame Nirere mu gikorwa cy’umuganda wo gucukura umusingi w’ahazubakwa amashuri.

Agira ati “ Mu gihugu cyacu by’umwihariko, urubyiruko nirwo rugize igice kinini cy’abaturage, ariko ni nabo musemburo w’impinduka, nibo bayobozi b’ejo, nibo baba bafite ingufu, bari kwiga, bakiga imyuga, bakagira ubumenyi butandukanye, bafite rero uruhare rukomeye mu mikorere no mu mpinduka zitegerejwe ku gihugu. Ni ukuvuga, impinduka mu bukungu, mu burezi, mu mibereho myiza y’abaturage, gahunda zitandukanye zigamije iterambere, ibyo byose ni uburenganzira bwa muntu”.

Akomeza ati“ Uburenganzira si ukwishyira ukizana gusa. Hariho uburenganzira ku mibereho myiza, Uburezi kuri bose, Umuturage kubona icyo arya gihagije, umuturage kubona amazi, urubyiruko kubona imirimo, n’ibindi”.

Abaturage bicaye nyuma y’umuganda bahabwa ibiganiro, hanatangizwa icyumweru cyahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu.

Akomeza avuga ko bimwe mu bikorwa bizaranga iki cyumweru byiganjemo ubukangurambaga binyujijwe mu bitangazamakuru bitandukanye kugeza kuwa 10 Ukuboza 2019 ubwo umunsi nyirizina wo kwizihiza no kuzirikana Uburenganzira bwa muntu uzizihirizwa mu Karere ka Bugesera.

Nirere, avuga ko uyu munsi ukomeye cyane ku rwego rw’Isi kuko hongera kuzirikanwa ku gaciro ntagereranywa ka muntu, ukureshya kw’abantu mu burenganzira no kutavangurwa, ukaba umunsi Isi yose iha agaciro. Ukaba kandi umunsi ibihugu byongera kwiyemeza ko nta gihugu gito nta n’ikinini, ko byose bingana, ko n’abaturage babyo banganya uburenganzira.

Nirere Madeleine/Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu aganira n’abitabiriye umuganda.

Perezidante wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, ashishikariza buri wese guhanga amaso umurimo no kwita ku iterambere rye bwite n’igihugu muri rusange aho kurangarira mu bibazo n’ibitanya abantu. Avuga ko iyo umuturage afite uburenganzira bwe nta karengane gahari byanze bikunze iterambere ririhuta. Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere-RGB buheruka, bwagaragaje ko abaturage bagaragaje ko buhagaze ku kigero cya 89,7%.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →