Muganga Mpendwanzi yabyaje umugore, mukeba we agira ishyari ahuruza abamwica- Ubuhamya

Bumwe mu buhamya butangirwa mu rubanza rwa Neretse uregwa ibyaha bya Jenoside rubera mu rukiko rwa rubanda I Buruseli mu Bubiligi, bugaragaza ubugwaneza bwa muganga Mpendwanzi Joseph. Nyakwigendera yavuye mu bwihisho ajya kubyaza umugore, mukeba wuyu agira ishyari ajya guhuruza abamwica.

Ari uwahishe Mpendwanzi ku Ndiza iminsi isaga 40, ari numuhungu we wabonye bamutwara, bombi bagaruka ku bugiraneza bwe, bwatumye atabara umubyeyi wari ku nda bikamuviramo kumenyekana aho yihishe, ari naho bamuvanye bamutwara ubutagaruka.

Umutangabuhamya avuga ko muganga Mpendwanzi yashakishwaga iwabo, nyuma yo gucika abasirikare ava Ndusu yambuka Nyabarongo ahungira Nyakabanda ku Ndiza, aho yamaze iminsi isaga 40. Uyu mutangabuhamya ababazwa no kuba bamwe mubo yahishe barishwe, nyuma yuko ababisha bamurushije imbaraga.

Mpendwanzi yagiye kubyaza mukeba wuwari umuhishe

Ubuhamya:  Mpendwanzi ageze ku Ndiza, twagendaga tumwimura mu ngo, ngo ababisha batazamenya neza urwo yarayemo. Umugore wamutanze nawe yari mubo twafatanyaga kumurinda Mpendwanzi, yaduciye inyuma abibwira Neretse. Mpendwanzi yabaye iwe, mukeba we agiye kubyara abibwira Mpendwanzi, ajya kumubyaza bukeye arahashima, arahaguma kuko yabonaga aho yabaga hegereye inzira, hagendwa cyane. Uwo mugore agira ishyari, ko wenda ibyavaga kwa Mpendwanzi bigiye kwa mukeba, niko kujya Mataba iwabo avuga aho Mpendwanzi ari. Yagiyeyo ararayo, mu gitondo azana nimodoka ya Neretse, bajya ku gasozi abereka aho Mpendwanzi yari ari, baraza baramutwara.

Uyu mutangabuhamya avuga ko abaturutse Mataba harimo abafite imbunda, baramutwaye bamwambutsa ikiraro aboshye, bamushyira mu modoka ya Neretse, baragenda.

Naho umuhungu we wabarebaga, bamumanura umusozi, agira ati, Ntitwahise tumenya aho yahungiye, nyuma yicyumweru umuntu arahatubwira. Naramusuye, nciye mu mazi nijoro kuko ku kiraro ntari nemerewe kuhanyura. Turaganira ambuza kuvuga aho ari. Kucyumweru habaye isoko, haza imodoka ya Neretse ayitwariye, ari nInterahamwe, zifite imbunda abandi bafite intwaro gakondo.

Akomeza agira ati, Imodoka igeze ku mupaka wa Nyakabanda na Ndusu, ntiyambuka iparika ku Muvumba hafi yurusengero rwa EER rucyubakwa. Neretse yagumye aho ku modoka, abandi barambuka, bazamuka biruka baruhukira aho Papa yari yarahungiye. Nabarebaga nihishe inyuma yurwo rusengero, mbona bamanuye Papa kuri uwo musozi bamuboheye inyuma, bamugeza kuri centre. Hari isoko nimpunzi nyinshi, abantu baza kumushungera, bamwe batangira kumushinyagurira, abamuciraho, abamukubita, nyuma interahamwe zimuzanira Neretse. Bamwe bari bababaye ngo umusaza azize iki, abandi bishimye ngo bafashe icyitso.

Avuga ko Neretse hari icyo yabwiye abaturage atumvise, ariko baje kumubwira ko yagiraga ati,  birarangiye, icyitso gikuru cyinkotanyi kirafashwe.

Mpendwanzi Joseph yari akuriye ishyaka MDR muri Komini Ndusu, nkuko aba batangabuhamya bombi babivuga.

Bati, MDR imaze gucikamo ibice, yaratubwiye ngo dushishoze, ariko ntiyatubwira igice arimo. Hari igice cyashakaga ko ibintu bihinduka mu mahoro, nikindi cyakomeza akavuyo”.

Ubuhamya burakomeza:  Nyuma, imodoka yageze mu Mataba, Neretse abereka data ababwira ko umukuru winyenzi yafashwe. Nyuma bakomeza bagana mu Gakenke. Na n’ubu ntituzi irengero rye, gusa batubwiye ko Neretse atamugarukanye .

Neretse yashakwaga na Leta nk’umugambanyi

Abunganizi ba Neretse basanga umukiriya wabo arengana, bavuga ko Mpendwanzi yashakwaga nubutegetsi bwariho. Ni nyuma yaho umuhungu we agize ati, Mpendwanzi yari ku ruhande rwa Twagiramungu, igice cyahigwaga.

Umwe mu bunganira Neretse ati, Ku bw’ibyo, perefegitura yaramushakaga, bakamuvuga mu nama, yari icyitso, yagambaniraga igihugu.

Ibi kandi babishingira ku buhamya bwatanzwe bwuko hari abasore bafashwe bagiye mu Nkotanyi, babagarura na kajugujugu, babageza kuri Komini Ndusu. Babajijwe uko byagenze, bavuga ko bari boherejwe na Mpendwanzi, ariwe wabigishije akanabaha impamba yurugendo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →