Urupfu rw’abatangabuhamya 11 mu rubanza rwa Neretse si iherezo ry’ubuhamya basize-Me Juvens /RCN

Me Juvens Ntampuhwe, umuhuzabikorwa w’umushinga Justice &Mémoire wa RCN, umuryango w’ababiligi uharanira ubutabera na Demokalasi, avuga ko kuba hari abatangabuhamya 11 bapfuye bityo bakaba batazagaragara mu rubanza rwa Neretse Fabien uburanira mu Bubiligi, ko nta kizahinduka ku buhamya batanze mu gihe cy’iperereza. Nubwo bapfuye ariko ubuhamya bwabo burahari.

Mu kiganiro na intyoza.com kuri uyu wa 03 Ukuboza 2019, nyuma y’inama Paxpress(umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro) na RCN nk’umuterankunga wayo aho abanyamakuru n’imiryango itandukanye bahabwaga amakuru y’uko urubanza rwa Neretse Fabien rurimo kugenda, Me Ntampuhwe Juvens yabwiye umunyamakuru ko kuba abatangabuhamya 11 barapfuye bitavuze ko n’ubuhamya bwabo butagifite agaciro.

Me Ntampuhwe, avuga ko mu rukiko nk’uru rwa rubanda aho Neretse arimo aburanishirizwa, abatangabuhamya nk’uko baba barabajijwe mu bihe by’iperereza ngo baba bagomba no kunyura imbere y’inteko iburanisha bagahamya iby’ubuhamya batanze ari nako babibazwaho ibibazo. Gusa ngo kuba haba habaye impamvu runaka nk’urupfu ntabwo biba bisobanuye ko n’ubuhamya bwatanzwe ibyabwo birangiye.

Ati ” Abatangabuhamya nyine baba bagomba kuza imbere y’urukiko, ibyo bavuze mu bihe by’iperereza bakabivugira n’imbere y’urukiko ndetse bakabazwa ibibazo. Iyo bidashobotse ko umutangabuhamya aza imbere y’urukiko ku mpamvu nyine zikomeye nk’iyo y’umuntu wapfuye, ntabwo bivuga ko ubuhamya bwe buteshejwe agaciro. Nta kibujijwe ko n’ubundi umucamanza yabushingiraho, ariko akenshi buza ari inyunganizi y’ikindi kimenyetso cyangwa y’ubundi buhamya bwatanzwe”.

Umunyamategeko w’umwuga-Me Juvens Ntampuhwe asobanurira abitabiriye ikiganiro iby’urubanza rwa Fabien Neretse.

Muri izi manza nshinjabyaha, Juvens avuga ko itegeko nta kimenyetso runaka cyangwa se urutonde rw’ibimenyetso ryakoze ku buryo umucamanza areba akavuga ko aricyo yashingiraho kurusha ibindi. Avuga ko icyo umucamanza ashingiraho ari uburyo yumvise ireme ry’ikimenyetso cy’ubuhamya ahawe, bityo mu bushishozi bwe n’umutima nama we akaba ariwe wemeza niba koko ikimenyetso runaka cyahabwa agaciro cyangwa se ntako.

Me Ntampuhwe Juvens, avuga ko icyo nka RCN bifuza, baharanira kandi babona gikenewe ari ubutabera nubwo kuri we atabasha kumenya uko urubanza ruzarangira kuko biri mu bushobozi bw’urukiko n’abacamanza barimo kuburanisha uru rubanza. Asaba abanyarwanda muri rusange guhanga amaso ubutabera, bagakurikira uru rubanza kugeza ku iherezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →