Hakenewe kurengera ba Nyamuke mu kubarinda ihezwa mu mahitamo y’imikoreshereze y’ibitsina

Kudaheza ba nyamuke mu mahitamo y’imikoreshereze y’ibitsina muri gahunda zo kurengera uburenganzira bwa muntu, ni imwe mu ngamba zishobora kurinda aba bantu ihohoterwa, ihezwa n’akato bagirirwa hirya no hino mu gihugu. Ni no kubahesha uburenganzira mu kugera no guhabwa serivise z’ubuvuzi nk’abandi.

U Rwanda rurateganya kwakira Inama mpuzamahanga ya 20 ku byerekeye SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Afurika. Mu ntego z’iyo nama y’uyu mwaka wa 2019 harimo kongera gutekereza ku mahame y’uburinganire bw’ibitsina byombi, gahunda zo kurengera uburenganzira bwa muntu, no kudaheza mu mitangire ya serivisi zijyanye no kurwanya agakoko gatera SIDA ndetse no kwita kubafite ubwandu bwa SIDA, harimo na ba nyamuke mu mahitamo y’imikoreshereze y’ibitsina.

Ibiganiro byerekeye imyanya ndangagitsina n’imikoreshereze yayo mu Rwanda ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe ku isi biracyafatwa nk’ibidakwiye gukorerwa mu ruhame.

Byongeye kandi, ibijyanye n’abantu babarirwa mu muryango “LGTBQ”, bivuga abaryamana bahuje ibitsina b’igitsinagore (lesbians), abaryamana bahuje ibitsina b’ igitsinagabo ( gays), abaryamana n’abo bahuje ibitsina ndetse n’abo batabihuje(bisexual), abafata imiterere y’umubiri isa n’abo badahuje igitsina karemano (transgender), hamwe n’abafata impu zombi (queer), ndetse n’abahisemo iyo mikoreshereze y’ibitsina, biracyafatwa nk’umuziro ukomeye ndetse ntibinemerwe mu muryango Nyarwanda.

N’ubwo amategeko y’u Rwanda adateganya ihihano ku baryamana cyangwa abifuza kuryamana n’abo bahuje ibitsina, ndetse n’abagize andi mahitamo ku mikoreshereze y’ibitsina mu buryo butamenyerewe, abo bantu baracyahabwa akato gakomeye.

N’ubwo nta matageko ahana abahisemo mwene iyo mikoreshereze y’ibitsina mu Rwanda, nta ngamba cyangwa amategeko bihari byo kubarinda ivangurwa rishingiye ku mahitamo yabo y’imikoreshereze y’ibitsina. Nta n’uburenganzira bafite bwo kwibumbira mu mashyirahamwe cyangwa gukora inama zigamije kwandikisha amashyirahamwe yabo mu Kigo Gishinzwe Guteza imbere Imiyoborere mu Rwanda(RGB).

Nk’uko Umunyamategeko Nzovu Job Ruzage wo mu Muryango ugamije guteza imbere

Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Human Right First Rwanda Association) abivuga, “imyumvire mibi ku bagize umuryango LGTBQ ndetse n’akato bahabwa (haba mu buryo bw’ imitekerereze cyangwa bw’imigirire) bibakururira ibibazo bibangamira imibereho yabo myiza ku byerekeye ubuzima bwo mu mutwe, ku mubiri, no ku mutima.

Ako kato n’ imyumvire mibi kuri abo bantu n’ubundi bari basanzwe barahejwe bishobora kubagiraho ingaruka zishyira mu kaga ubuzima bwabo bwose”.

N’ubwo mu Rwanda nta mipaka ihari ku bijyanye no gushyiraho amategeko yerekeranye no kugeza serivisi z’ubuzima kuri ba nyamuke mu mahitamo y’imikoreshereze y’ibitsina, kandi no kuvangura bikaba bibujijwe mu Itegeko Nshinga, ba nyamuke mu mahitamo y’imikoreshereze y’ibitsina ntaho bateganijwe mu Igenamigambi ry’Urwego rw’Ubuzima mu Rwanda.

Akato gahabwa ababarirwa mu muryango “LGBTQ” n’ivangura ribakorerwa hirya no hino bibagabanyiriza amahirwe n’uburenganzira byo kubona serivisi zijyanye n’ubuzima mbonerabitsina n’ubw’imyororokere.

Hari ivangura hirya no hino rikorwa n’abatanga serivisi z’ubuzima iyo bamaze kumenya ko umurwayi abarirwa mu itsinda rya ba nyamuke mu mahitamo y’imikoreshereze y’ibitsina kandi haracyari ikibazo cy’ibura rya serivisi zigenewe gusa ababarirwa mu muryango “LGBTQ”, no kwita ku byo bakenera mu buzima bwabo mbonerabitsina nk’inama n’amakuru akenewe ku bijyanye no kwirinda agako gatera SIDA no kwita kubafite ubwandu bwa SIDA.

Ni muri urwo rwego u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu bakagombye gufata ingamba zijyanye no kurengera uburenganzira bwa ba nyamuke mu mahitamo y’imikoreshereze y’ibitsina hashyirwaho amategeko abarinda ivangura, akanabaha uburenganzira bwo gukora inama mu mahoro no kwishyira hamwe bakandikisha amashyirahamwe yabo kuko ari wo muyoboro mwiza wo kumenya imbogamizi n’ibibazo bahura nabyo no kubishakira ibisubizo.

Igenamigambi ry’Urwego rw’Ubuzima mu Rwanda 2018-2024 ( HSSP IV) riboneka kuri moh.gov.rw

Photo/internet

Umusomyi wa intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →