Kamonyi: Bashyikirijwe Inka y’Ubumanzi bari bategereje igihe

Mu gihe cy’amezi ajya kugera kuri atandatu Abesamihigo ba Kamonyi begukanye Inka y’Ubumanzi bakesha itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa neza ry’Urugerero ruciye ingando, aho bahize utundi turere tw’Igihugu, kuri uyu wa 05 Ukuboza 2019 bashyikirijwe Inka y’Ubumanzi. Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kayenzi.

Inka y’Ubumanzi yashyikirijwe Abesamihigo, ije nyuma y’uko kuwa 23 Kamena 2019 mu Muhango wabereye mu murwa mukuru w’Igihugu aka Karere kari kahigitse utundi mu bikorwa byo gutegura no gukurikirana urugerero ruciye ingando rwa 2019 bityo bakegukana Inka y’Ubumanzi.

Komiseri Rugemintwaza uhereye iburyo.

Mugushyikiriza iyi Nka y’Ubumanzi Abesamihigo, Komiseri Rugemintwaza muri Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, yagejeje ku Besamihigo Ubutumwa bwo kubashimira ku bikorwa byakozwe mu cyumweru cy,ubwitange bategura kandi bagakurikirana neza Urugerero ruciye Ingando.

By’umwihariko, Komiseri Rugemintwaza yashimiye uko bateguye bakanacunga neza Urugerero ruciye ingando bityo akaba yaje kubashyikiriza Inka y’Ubumanzi begukanye  nk’Indashyikirwa.

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango wo kwakira Inka y’Ubumanzi. Ikiraro cyayo cyubatswe mu Murenge wa Kayenzi ari nawo wakorewemo ibikorwa by’Urugerero ruciye Ingando.

Komiseri Rugemintwaza, yibukije ko uyu muco wagarutse buri wese akwiye gukomeza kuwushyigikira. Yasabye Abanyakamonyi(Abesamihigo) gukokeza kuba indashyikirwa mu Rugerero rwo kwigira no kwihesha agaciro.

Prof. Shyaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ashyikiriza Mayor Kayitesi wa Kamonyi Igihembo gihiga ibindi kandi giteguriza kuzashyikirizwa Inka y’Ubumanzi.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yashimiye Perezida Paul Kagame we wagaruye Umuco, akagarura mu Rwanda Itorero ry’Igihugu, uyu munsi hakaba hari Itorero ry’Umudugudu, hakaba Uruberero, aho Umunyarwanda atorezwa indangagaciro na Kirazira, agatozwa gukunda Igihugu, Gukunda umurimo no kuwunoza, kwishakamo ibisubizo n’ibindi byiza bimufasha gukora ajya mbere kandi aharanira kubaka Igihugu cyamubyaye.

V/Mayor Tuyizere Thaddee/Kamonyi.

Tuyizere, yijeje Ubuyobozi bw’Itorero ry’Igihugu-NIC ko Abesamihigo biteguye gukomeza gutoza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, ko kandi biteguye kwesa Imihigo. Ati ” Turiteguye n’ubu Urugerero ruciye ingando rwatangira, turi kumwe n’abafatanyabikorwa bacu twiteguye kuzesa imihigo y’Urugerero”.

Urugerero ruciye ingando rwatangiye mu gihugu tariki 12 gicurasi rusozwa tariki 22 Kamena 2019. Mu bikorwa by’ingenzi byakozwe n’Intore zari ku rugerero mu karere ka kamonyi harimo; Guhanga umuhanda ureshya na Kilometero 8,5 bari bafite umuhigo wa Kilimetero 5. Bubatse inzu z’amatafari ahiye zo gutuzamo imiryango 4 zizwi nka two in one, bubaka uturima tw’igikoni, bacukura imirwanyasuzi, Bubaka Ibiro by’Umudugudu wa Remera n’ibindi bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo.

 

 

 

Inka y’Ubumanzi yashyikirijwe Abesamihigo ba Kamonyi.

Soma inkuru bijyanye hano. Nushaka no kubona inkuru zanditswe kuri uru rugerero ruciye Ingando 2019 ujye ku intyoza.com wandike ahashakirwa ngo”Urugerero ruciye ingando”: Kamonyi: Akarere kaje ku isonga gahigitse utundi mu bikorwa by’Urugerero ruciye ingando

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →